Ikipe y’igihugu ya Morocco yahawe Igikombe cy’Afurika 2025 cyambuwe Senegal 

Ikipe y’igihugu ya Morocco yahawe Igikombe cy’Afurika cya 2025 cyambuwe ikipe y’igihugu ya Senegal yari yaragitwaye nyuma y’uko hafashwe umwanzuro wo kuyitera mpaga y’ibitego 3-0.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki 17 Werurwe 2026 nibwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF ryashyize hanze umwanzuro wemeza ko ikipe y’igihugu ya Morocco yateye mpaga ikipe y’igihugu ya Senegal ku mu kino wa nyuma w’Igikombe cy’Afurika 2025 cyabereye muri Morocco bityo ko igomba guhita ihabwa igikombe cyambuwe Senegal.

CAF yafashe uyu mwanzuro igendeye Ku ngingo ya 82 n’iya 84 yo mu mategeko y’Igikombe cy’Afurika nyuma y’ubujurire bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Morocco, FRMF.

Iyi ngingo ya 82 iragira iti,”Niba ku mpamvu iyo ari yo yose, ikipe yikuye mu irushanwa cyangwa itagaragaye ku mukino, cyangwa yanze gukina, cyangwa yikuye mu kibuga itabiherewe uburenganzira n’umusifuzi, izafatwa nk’iyatsinzwe kandi ihite isezererwa burundu mu irushanwa. Ibi kandi bireba n’amakipe yari yarahanishijwe kwirukanwa mu marushanwa ku cyemezo cya CAF.”

Ingingo ya 84 iza yunganira iya 82 ivuga ko mu gihe ikipe ikoze ibuvugwa mu ngingo ya 82 ihita iterwa mpaga y’ibitego 3-0, igatakaza umukino.

Umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Afurika cya 2025 wari wabereye kuri Prince Moulay Abdellah Stadium i Rabat muri Morocco tariki 18 Mutarama 2026 wari warangiye Senegal itsinze Morocco igitego 1-0 cyatsinzwe na Pape Gueye ku munota wa 94 mu minota 30 y’inyongera nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije 0-0 mu minota 90 isanzwe y’umukino.

Mbere gato y’uko umukino urangira Brahim Diaz w’ikipe y’igihugu ya Morocco yakorewe ikosa maze umusifuzi Jean-Jacques Ngambo wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo avuga ko ntacyabaye ko umukino ugomba gukomeza.

Nyuma gato, abasifuzi bari ku ikoranabuhanga rya VAR basabye umusifuzi wo hagati kureba neza ko Brahim Diaz atakorewe ikosa.

Umusifuzi yifashishije amashusho asanga koko habaye ikosa niko gutanga penaliti ku ikipe y’igihugu ya Morocco, uyu mwanzuro ntabwo abakinnyi ba Senegal bawishimiye bituma basohoka mu kibuga babibwirijwe n’umutoza wabo Pape Thiaw.

Iyi myitwarire ahanini yanatewe n’uko hari hashize iminota 4 umusifuzi yanze igitego cya Senegal avuga ko habayeho ikosa mbere y’uko kijyamo ndetse akanga no kujya kuri VAR kugira ngo arebe neza.

Sadio Mane na bamwe mu bakinnyi ba Senegal nibo bonyine bagumye mu kibuga ndetse bafatanya kumvisha bagenzi babo ko bagaruka mu kibuga bagakina habanje guterwa penaliti ya Morocco.

Ibi niko byagenze, abakinnyi ba Senegal bemera kugaruka mu kibuga bakemera umwanzuro w’umusifuzi.

Brahim Diaz niwe wahawe gutera penaliti ya Morocco ariko ayiteye umuzamu Edouard Mendy wa Senegal ayikuramo bituma umukino urangira utyo ari 0-0, hiyambazwa iminota 30 y’inyongera ari nayo yabonetsemo igitego cya Senegal cyatandukanyije impande zombi kigaha Senegal kwegukana Igikombe cy’Afurika cya 2025 ku nshuro ya kabiri mu mateka.

Nyuma FRMF yatanze ikirego ivuga ko ikipe y’igihugu ya Senegal yishe amategeko isohoka mu kibuga cyane ko abakinnyi bayo bamaze iminota irenga 15 bari hanze y’ikibuha ndetse akanama gashinzwe imyitwarire muri CAF kemeje ko ikirego cya FRMF gifite ishingiro bityo ko Senegal igomba guterwa mpaga kuko yarenze ku mategeko y’Igikombe cy’Afurika ari mu ngingo ya 82, hanyuma iterwa mpaga hiyambajwe itegeko ryo mu ngingo ya 84.

Ibi bivuze ko Senegal yari yatwaye Igikombe cy’Afurika cya 2025 igomba kucyakwa kigahabwa Morocco, iki kikaba ari Igikombe cy’Afurika cya kabiri Morocco itwaye nyuma y’icyo yatwaye bwa mbere mu 1976.