Ikipe ya Lionel Messi na Luis Suarez yatwaye igikombe izamuka mu kiciro

Ikipe ya Suarez na Messi yazamutse mu kiciro cya 3 muri Uruguay nyuma yo gutwara igikombe cyo mu kiciro cya kane

Ikipe ya Deportivo LSM yo muri Uruguay ya Lionel Messi na Luis Suareza yegukanye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kane muri Uruguay biyiha kuzamuka mu kiciro cya gatatu.

Iyi kipe yabigezeho nyuma yo gutsinda Liffa FC ibitego 2-1 mu mukino wa kamarampaka wabaye ku wa gatandatu tariki 22 Ugushyingo 2025 ku isaha y’i Kigali biyiha gutwara igikombe cyayo cya mbere.

Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo Luis Suarez w’imyaka 38 ukinira ikipe ya Inter Miami yashinze ikipe ya Deportivo LSM, ayishyira mu kiciro cya kane cy’iwabo muri Uruguay.

Nyuma yo gushinga iyi kipe, Luis Suarez yasabye Lionel Messi bakinana muri Inter Miami kuba yamwiyungaho bagafatanya uyu mushinga. Messi ntiyazuyaje yahise amwiyungaho.

Messi yavuze ko yiyunze kuri uyu mushinga wa Suarez kuko ashaka kugira uruhare mu iterambere ry’umupira w’amaguru.

Kuba Deportivo LSM yitwa ko ari iya Suarez na Messi byayihesheje kugira abaterankunga benshi ndetse byayifashije kwitwara neza.

Deportivo LSM iterura igikombe cyo mu kiciro cya kane muri Uruguay
Deportivo LSM yegukanye umwanya wa mbere