
Kuri uyu wa mbere tariki 27 Ukwakira 2025 ku biro by’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA habereye ikiganiro n’itangazamakuru cyagarutse ku bijyanye n’amakipe yo muri Sudan 3 yemerewe kuzakina Shampiyona y’u Rwanda y’uyu mwaka w’imikino wa 2025-26 arimo Al Merrikh SC, Al Hilal SC na Al Ahli SC Wad Medani.
Iki kiganiro n’itangazamakuru kitabiriwe na Perezida wa FERWAFA, Dr Shema Ngoga Fabrice ndetse n’umuyobozi wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Hadji Yusufu nk’inzego zirebwa n’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Ku ruhande rwa Rwanda Premier League, Mudaheranwa yasobanuye byinshi byibazwaga n’abantu birimo uko amakipe yemerewe, uburyo amakipe yo muri Sudani azakina shampiyona, nkunganire izahabwa amakipe yo mu Rwanda n’umubare w’abanyamahanga n’ikijyanye n’ibihembo.
Mudaheranwa yavuze ko amakipe yo muri Sudani agisaba gukina Shampiyona y’u Rwanda bisunze izindi nzego ngo barebe uko bikorwa basanga bishoboka ko bayakira.
Yagize ati,”Amakipe yo muri Sudan uko ari atatu yatwandikiye amabaruwa, twisunze izindi nzengo n’uko byakozwe ahandi ndetse tureba n’uko u Rwanda rutabara ibindi bihugu birwisunze, dusanga bishoboka ko twabakira.”
Ku bijyanye n’uko Shampiyona izakinwa hamaze kwiyongeramo aya makipe yo muri Sudani, Mudaheranwa yavuze ko Rwanda Premier League izakinwa nk’ibisanzwe ndetse n’ibirarane aya makipe akaba azabikina.
Yagize ati,”Imikino y’amakipe yo muri Sudan izakinwa mu buryo dusanzwe dukina Rwanda Premier League ndetse n’ibirarane bizaba bisigaye azabikina. Mu Ugushyingo 2025 tuzategura gahunda y’imikino yo kwishyura ku buryo na yo bazayikina mu buryo busanzwe.”
Mudaheranwa yongeyeho ko amakipe asanzwe muri Shampiyona y’u Rwanda uko ari 16 azahabwa nkuganire ya miliyoni 4.5 RWF kubera imikino itandatu iziyongera ku mikino asanzwe akina biturutse kuri aya makipe yo muri Sudan aziyongera muri Shampiyona.
Aya mafaranga akaba azafasha aya makipe yo mu Rwanda mu gihe yasuye ayo muri Sudan naho mu gihe azaba yakiriye imikino nayo akaba agomba kwirwanaho.
Ku bijyanye n’ikipe izahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika mu gihe aya makipe yo muri Sudan yakwitwara neza, Mudaheranwa yasobanuye ko aya makipe azakina nk’abashyitsi bityo ko atariyo azahagararira u Rwanda mu gihe yitwaye neza muri Shampiyona ahubwo u Rwanda rukaba ruzahagararirwa n’amakipe azaba yaje imbere mu myanya.
Yagize ati,”Amakipe yasabye gukina nk’abashyitsi ntabwo ari yo azahagararira u Rwanda mu gihe yaba abaye aya mbere muri Shampiyona. Azakina irushanwa rito azahuriramo n’andi y’iwabo bitoranyemo azahagararira Sudan. Amakipe yo mu Rwanda azasoreza imbere ni yo azaruhagararira mu mikino Nyafurika.”
Ku bijyanye n’ibihembo, Mudaheranwa yasobanuye ko ikijyanye n’ibihembo bigenewe amakipe 16 asanzwe akina shampiyona gusa ndetse ko mu makipe yo muri Sudan izaba iya mbere bazayiha igikombe ariko n’iyo mu Rwanda yaje imbere bakazayiha igikombe.
Mudaheranwa agaruka ku mubare w’abanyamahanga wemewe muri Shampiyona yagize ati,”Abakinnyi b’abanya-Sudan bazabarwa nk’abenegihugu, abatari abenegihugu cyabo bazafatwa nk’abanyamahanga. Itegeko ry’umubare ntarengwa w’abanyamahanga 8 muri Rwanda Premier League na bo rirabareba kandi bazarikurikiza.”
Ku ruhande rwa FERWAFA, Dr Shema Fabrice nawe yatangaje byinshi birimo ikoreshwa rya VAR muri Shampiyona y’u Rwanda mu mikino yo kwishyura ndetse no kubijyanye no kuba aya makipe azakina andi marushanwa yo mu Rwanda.
Dr Shema yavuze ko mu mikino yo kwishyura hazatangira kugeragezwa ikoranabuhanga rya VAR ndetse n’abasifuzi bagahugurwa kugira ngo mu mwaka utaha w’imikino izatangire gukoreshwa byimbitse.
Ku kibazo benshi bibazaga niba aya makipe yo muri Sudan ashobora gukina andi marushanwa yo mu Rwanda atari Shampiyona, Dr Shema yavuze ko aya makipe 3 yo muri Sudan azakina Shampiyona gusa ndetse ko atazitabira andi marushanwa nk’Igikombe cy’Amahoro n’andi ategurwa na FERWAFA.
Biteganyijwe ko mu gihe kiri imbere aribwo Rwanda Premier League izashyira hanze ingengabihe ivuguruye irimo n’amakipe 3 yo muri Sudan.


