Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byiyongereye bigira ingaruka no ku biciro by’ingendo

Ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli byazamutse

Urwego Ngenzuramikorere mu Rwanda, RURA rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli bizatangira kubahirizwa kuri uyu wa gatandatu tariki 4 Mata 2026, yaba ibiciro bya lisansi n’ibiciro bya mazutu byombi byiyongereye.

Mu itangazo RURA yashyize hanze kuri uyu wa gatanu tariki 3 Mata 2026 yatangaje ko litiro ya lisansi yageze ku 2,303 RWF ivuye ku 1989 RWF naho litiro ya mazutu ikaba yageze ku 2,205 RWF ivuye ku 1948 RWF.

N’ubwo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse ariko Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi yasabye abacuruzi kuturirira ku izamuka ry’ibi biciro ngo bazamure ibiciro by’ibindi bicuruzwa.

Aganira na Televiziyo y’Igihugu, Minisitiri Sebahizi yagize ati,”Izamuka ry’ibiciro bya Peteroli ntabwo rigomba kuba urwitwazo kugira ngo n’ibindi bicuruzwa bizamuke cyane ku buryo bw’umurengera.

Minisitiri Sebahizi yakomeje avuga ko muri rusange izamuka ry’ibiciro ku isoko rigomba kubaho ariko rikabaho bigereranyije n’uburyo igiciro cy’ubwikorezi cyahenze.

Iri zamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli rije nyuma y’uko no ku isoko mpuzamahanga habayeho izamuka ry’ibiciro ndetse n’ihungabana ry’ubukungu muri uku kwezi gushize, ibiciro bikaba byarazamutseho hejuru ya 60% ariko Leta y’u Rwanda ikaba yaragerageje kubigeza kuri 15%.

Izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda byagize ingaruka no ku biciro fatizo by’ingendo aho mu ngezo zo mu mujyi wa Kigali umugenzi azajya yishyura amafaranga 59.28 RWF ku kilometero kimwe naho mu Ntara umugenzi akazajya yishyura 41.RWF ku kilometero kimwe.

Ibiciro bishya by’ingendo bikaba bizatangira kubahirizwa ku wa mbere tariki 6 Mata 2026.

RURA yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli