Hatangajwe inzira Tour du Rwanda 2026 izacamo

Kuri uyu wa mbere tariki 22 Ukuboza 2025 habaye ikiganiro n’itangazamakuru cyagarutse ku myiteguro ya Tour du Rwanda 2026 iteganyijwe gutangira tariki 22 Gashyantare igasozwa tariki 1 Werurwe 2026.

Tour du Rwand izakinwa mu gihe cy’iminsi 8, aho abazasiganwa bazakora ibilometero 993 n’ubuzamuke bwa metero 16,608.

Tour du Rwanda izitabirwa n’amakipe 18 harimo amakipe 3 yo mu Rwanda ariyo Team Amani, Benediction Cycling Club na May Star hamwe n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda. Andi makipe y’ibihugu azitabira harimo Eritrea, Afurika y’Epfo na Ethiopia.

Andi makipe azitabira harimo Madar Cycling Team yo muri Algeria, Belgium’s Rembe-Rad-Net yo mu Bubiligi na Swift Pro Cycling yo muri Brazil, iyi akaba ari nayo kipe ya mbere yo muri Brazil izaba yitabiriye Tour du Rwanda.

Amakipe yo kuzamura impano (World Tour Devo Teams) azitabira ni 6 arimo UAE Team Emirates Gen Z yo muri Emirati Zunze Ubumwe z’Abarabu, Movistar yo muri Espagne na NSN yo mu Busuwisi zizaba zitabiriye bwa mbere, Picnic PostNL yo mu Bufaransa, na Lotto IntermarchĂ© na Soudal Quick Step zo mu Bubiligi.

Muri Tour du Rwanda hazongera gukoreshwa Kigali PelĂ© Stadium, aha niho agace ka 7 kazasorezwa kazava i Musanze, kakazaba ariko gace ka kabiri k’ibilometero byinshi bigera ku 147 nyuma y’agace ka mbere kazatangirira Rukomo kagasorezwa Rwamagana kazaba gafite kilometero 174.

Kigali PelĂ© Stadium yaherukaga gukoreshwa muri Tour du Rwanda muri 2019 ubwo yakinwaga bwa mbere nyuma yo gushyirwa kuri 2.1 byayigize irushanwa rya kabiri ry’amagare ryari rishyizwe kuri uru rwego nyuma ya La Tropicale Amissa Bongo yo muri Gabon.

Inzira izakoreshwa muri Tour du Rwanda 2026 kuva ku gace ka mbere kugeza ku gace ka munani:

Stage 1: Rukomo – Rwamagana (174 km, ubuzamuke: 2,128 m)

Stage 2: Nyamata – Huye (135 km, ubuzamuke: 2,074 m)

Stage 3: Huye – Rusizi (145 km, ubuzamuke:3,107 m)

Stage 4: Karongi – Rubavu (127 km, ubuzamuke: 2,586 m)

Stage 5: Rubavu Criterium (82 km, ubuzamuke: 888 m)

Stage 6: Rubavu – Musanze (84 km, ubuzamuke:1,435 m)

Stage 7: Musanze – Kigali (147 km, ubuzamuke: 2,190 m)

Stage 8: Kigali – Kigali (99 km, ubuzamuke: 2,092 m

Étapes 8 za Tour du Rwanda 2026