
Kuri uyu wa kane tariki 4 Ukuboza 2025 habaye ikiganiro n’itangazamakuru cyahuje komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports n’abanyamakuru cyatangarijwemo komisiyo 4 zigiye gufasha komite y’inzibacyuho iyobowe na Murenzi Abdallah.
Komisiyo ya mbere ni iy’imiyoborere. Iyi komisiyo igizwe na Dr Emile Rwagacondo, Dr Uwiragiye Norbert, Ignas Havugiyaremye, Kabagema Vivens, Muhizi Sued, Runigababisha Mike na Ahishakiye Phias.
Indi Komisiyo yashyizweho ni ishinzwe tekinike. Iyi komisiyo irimo Muhirwa Prosper, Gacinya Chance Denis, Kamali Gustave, Murangwa Eugene, Amro Jean Paul ndetse na Dr Uwimana Francois Xavier.
Indi Komisiyo ni ishinzwe umutungo wa Rayon Sports. Iyi komisiyo irimo Nkundimana Jean Felix, Rukundo Patrick, Byiringiro Bernard, Habyarimana Stratton, Ndikumukiza Revelien, Kabiligi Yussuf, Nshimyabarezi Abraham.
Komisiyo ya kane ni ishinzwe amategeko. Iyi komisiyo igizwe na Me Ntagengwa Vital, Mr. Minani Faustin, Me Mana Jean Paul ndetse na Me Yvette Ingabire.

Dr Emile Rwagacondo Claude, Gacinya Chance Denis na Muhirwa Prosper ni bamwe mu bongeye guhabwa umwanya mu buyobozi bw’inzibacyuho bwa Rayon Sports bari basanzwe bari muri komite icyuha igihe yasheshwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB.
Undi wahawe umwanya muri iki gihe cy’inzibacyuho ni Gakwaya Olivier wagizwe umuvugizi wa Rayon Sports nyuma y’uko umunyamakuru Ngabo Roben warusanzwe ukora izi nshingano yasaga nk’aho yazitaye.


