Umutoza w’umurundi Haringingo Francis Christian yatangajwe nk’umutoza mushya mukuru wa Rayon Sports nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Kiyovu Sports yatozaga.
Kuri uyu wa kabiri tariki 31 Werurwe 2026 nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje bidasubirwaho ko Haringingo ari umutoza wayo mushya nyuma yo gutandukana na Bruno Ferry.
Si ubwa mbere Haringingo agiye gutoza ikipe ya Rayon kuko yanayitoje hagati ya 2022-23 ndetse icyo gihe yafashije iyi kipe izwi ku mabara y’ubururu n’umweru kwegukana igikombe cy’Amahoro cya 2023.
Amakuru ahari avuga ko Haringingo yemeranyije n’ubuyobozi bwa Rayon Sports buyobowe na Murenzi Abdallah ko agomba gutoza imikino isigaye ngo uyu mwaka w’imikino urangire hanyuma andi masezerano akazaganirwaho mu mpeshyi z’uyu mwaka bitewe n’umusaruro azaba yarabonye.
Haringingo asanze ikipe ya Rayon Sports igeze muri 1/2 mu Gikombe cy’Amahoro aho izakina na Gorilla FC ndetse ikiri no mu rugamba rwo gushaka igikombe cya Shampiyona aho kugeza ubu iri ku mwanya wa 4 n’amanota 42, irushwa na Al Hilal ya mbere amanota 9 mu gihe ikipe yo mu Rwanda iyiri imbere ari APR FC gusa ifite amanota 49.
Haringingo abaye umutoza wa kane ugiye gutoza Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino nyuma ya Afhamia Lotfi wirukanwe rugikubita kubera umusaruro mucye, Haruna Ferouz wari umutoza wungirije nawe watojeho iyi kipe nk’umutoza w’umusigire gusa kuri ubu nawe akaba yaramaze gutandukana na Rayon Sports ndetse n’umufaransa Bruno Ferry.


