Handball: Hatangajwe udukangara tw’amatsinda y’Igikombe cy’Afurika mbere ya tombora

Tombola y'amatsinda iraba kuri uyu wa gatanu

Kuri uyu wa gatatu tariki 12 Ugushyingo 2025 hatangajwe udukangara amakipe azitabira Igikombe cy’Afurika kizabera mu Rwanda aherereyemo mbere y’uko haba tombora kuri uyu wa gatanu tariki 14 Ugushyingo 2025.

Kuva tariki 21 Mutarama kugeza tariki 31 Mutarama 2026 mu Rwanda hazabera imikino y’Igikombe cy’Afurika cya handball kizaba gikinwa ku nshuro ya 27 mu bagabo kizitabirwa n’amakipe y’ibihugu 16.

Kuri uyu wa gatanu tariki 14 Ugushyingo 2025 nibwo hateganyijwe tombora y’amatsinda izabera kuri Sitade Amahoro ariko mbere y’uko iba amakipe yabanje gushyirwa mu dukarangara tune, buri gakangara karimo ikipe enye.

Agakangara ka mbere karimo Misiri, Tunisie, Algeria na Cape Verde.

Agakangara ka kabiri karimo Guinea, Angola, Morocco na Nigeria.

Udukangara tw’amakipe mbere ya tombora

Agakangara ka gatatu karimo Cameroon, Congo, Gabon n’u Rwanda naho agakangara ka kane karimo Benin, Zambia, Kenya na Uganda.

Visi Perezida wa mbere w’Impuzamashyirahamwe ya Handball muri Afurika, CAHB, Medhat El-Beltagy yamaze kugera i Kigali kuri uyu wa gatatu mbere y’uko tombora iba aho yakiriwe n’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAHAND, Tuyisenge Pascal.

Medhat El-Beltagy yamaze kugera i Kigali kuri uyu wa gatatu mbere y’uko tombora iba aho yakiriwe n’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAHAND, Tuyisenge Pascal.

Ikipe y’u Rwanda yakoze imyitozo ya mbere yayobowe n’umutoza mukuru Hafedh Zouabi yatangiye tariki 31 Ukwakira isozwa tariki 4 Ugushyingo 2025.