Gutega (Betting) byasanzwe ku rundi rwego mu basifuzi bo muri Turukiye

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Turukiya, TFF ryatangaje ko mu iperereza ryakozwe ryagaragaje ko abasifuzi 371 mu basifuzi 571 bo muri iki gihugu basanzwe bafite konti zo gutega (Betting) ku mikino y’umupira w’amaguru.

Mu byavuye mu iperereza ku basifuzi bo muri Turukiya byashyizwe ahagaragara kuri uyu wa mbere tariki 27 Ukwakira 2025 bigaragaza ko mu basifuzi 371 bafite konti zo gutega, 152 muri bo batega mu buryo buhoraho ndetse ko hari umwe mu basifuzi umaze gutega inshuro zirenga ibihumbi 18 (inshuro 18,227).

Iri perereza kandi ryagaragaje ko muri aba basifuzi 371 harimo abasifuzi 7 bo hagati n’abasifuzi 15 bo ku ruhande basifura mu byiciro bibiri bya mbere byo muri Turukiya ndetse ko imikino 1,000 yose yatezweho muri Turukiya.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Turukiya, Ibrahim Ethem Hacıosmanoğlu yavuze ko hakwiye gufatwa ingamba zihamye kugira umupira w’amaguru wa Turukiya ujye ku rwego wifuzwaho.

Yagize ati,”Niba dushaka gushyira umupira wacu w’amaguru ku rwego ukwiriye, dukwiye guca uburiganya bwose burimo.

Amategeko ya TFF ateganya ko umusifuzi uhamwe n’icyaha cyo gutega ahanishwa igihano kitarengeje umwaka umwe adasifura ariko kitajya munsi y’amezi 3 gusa Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA rishobora guhana umusifuzi kugeza ku myaka 3 adasifura ndetse agacibwa n’ihazabu y’ibihumbi 100 by’Amapawundi (£100,000), ni amafaranga akabakaba miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Turukiya, Ibrahim Ethem Hacıosmanoğlu