Guhera kuri uyu wa gatanu tariki 21 Ugushyingo 2025 harakinwa imikino y’umunsi wa 8 wa Shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League.
Imikino y’umunsi wa 8 irabimburirwa n’umukino uhuza Gasogi United na Kiyovu Sports kuri Sitade Amahoro i Remera saa 18:30.
Uyu mukino urakinwa nyuma y’umukino w’amatsinda ya CAF Champions League urahuza Al Hilal SC Omdurman yo muri Sudan irakirira mu Rwanda MC Alger yo muri Algeria saa 15:00.
Umusifuzi mpuzamahanga Uwikunda Samuel niwe uribusifure umukino wa Gasogi United na Kiyovu Sports, abasifuzi bo ku ruhande baraba ari Ishimwe Didier na Ntirenganya Elie, umusifuzi wa kane araba ari Ahad Gad naho komiseri w’uyu mukino araba ari Kayijuka Gaspard.
Kugura itike imwe birahesha uwayiguze kureba iyi mikino yombi ntayindi asabwe kugura, kuri uyu munsi w’umukino itike ni 5,000 RWF ahasanzwe, 20,000 RWF muri VIP, 40,000 RWF muri Business Seat, 70,000 RWF muri VVIP, 100,000 RWF muri Executive Seat na 1,500,000 RWF muri Sky Box.

Imikino ya shampiyona izakomeza ku wa gatandatu tariki 22 Ugushyingo hakinwa imikino 5 yose izatangira saa 15:00 ku bibuga bitandukanye.
Bugesera FC izakira Rutsiro FC kuri Sitade y’Akarere ka Bugesera, Musanze FC izakira APR FC kuri Sitade Ubworoherane i Musanze, Amagaju FC izakira Etincelles FC kuri Sitade Kamena i Huye, Marine FC izakira Gorilla FC kuri Sitade Umuganda i Rubavu naho Police FC izakira Gicumbi FC kuri Kigali Pele Stadium.
INDI NKURU WASOMA: Rwanda Premier League yashyize hanze ingengabihe y’imikino y’amakipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda y’uyu mwaka wa 2025-26.
Imikino y’umunsi wa 8 izakomeza ku Cyumweru hakinwa imikino 2 yombi izatangira saa 15:00 harimo uwo Mukura VS izakira AS Muhanga kuri Sitade Kamena i Huye naho Rayon Sports izakira AS Kigali kuri Kigali Pele Stadium.



