Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda, FERWABA ryagize Gahuranyi François Regis umunyamabanga Nshingwabikorwa asimbuye Ishimwe Phionah warumaze kuri uyu mwanya imyaka ikabakaba 3.
Gahuranyi si mushya muri siporo y’u Rwanda kuko yanabaye Umuyobozi Nshingwabikorwa w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, FERWACY.
Uretse kuba muri siporo nk’umuyobozi, Gahuranyi yabaye umukinnyi wa basketball, akinira amakipe atandukanye arimo Kaminuza y’u Rwanda yatangiriyemo akayikinira umwaka umwe kuva 2007 kugeza 2008.
Gahuranyi yakomereje mu ikipe ya Cercle Sportif de Kigali yakiniye umwaka umwe mbere yo kwerekeza muri Uganda mu ikipe ya Falcons BBC nayo yakiniye umwaka umwe ubundi akerekeza muri Ndejje University kuva muri 2012 kugeza muri 2014.
Nyuma Gahuranyi yagarutse mu Rwanda asinyira ikipe ya UGB ari nayo yasorejemo gukina Basketball nk’uwabigize umwuga muri 2018.


