Imikino y’umunsi wa 4 wa Shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Rwanda Premier League iranzika guhera kuri uyu wa gatanu tariki 17 Ukwakira hakinwa umukino umwe.
Kuri uyu wa gatanu saa cyenda z’umugoroba, Gorilla FC irakira Gicumbi FC kuri Kigali Pele Stadium.
Imikino ya Shampiyona izakomeza kuri uyu wa gatandatu tariki 18 Ukwakira hakinwa imikino 4; Bugesera FC izakira Gasogi United kuri Sitade y’Akarere ka Bugesera, AS Muhanga yakire Etincelles FC kuri Sitade y’Akarere ka Muhanga naho AS Kigali yakire Marine FC kuri Kigali Pele Stadium, iyi mikino yose izatangira saa cyenda z’umugoroba.
Umukino uzasoreza indi yose kuri uyu munsi wo ku wa gatandatu ni uzahuza Rayon Sports na Rutsiro FC saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba kuri Kigali Pele Stadium.
Imikino y’umunsi wa kane wa Rwanda Premier League izakomeza ku Cyumweru tariki 19 Ukwakira, Police FC izakira Amagaju FC saa cyenda z’umugoroba naho APR FC yakire Mukura VS saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba, imikino yombi izabera kuri Kigali Pele Stadium.
Umukino uzasoreza indi yose y’umunsi wa kane uzaba ku wa mbere tariki 20 Ukwakira, Kiyovu Sports yakira Musanze FC kuri Kigali Pele Stadium saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

