Komisiyo y’Imisifurire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA yasubije APR FC na Amagaju FC ko ntamakosa yabayeho y’imisifurire ku mikino ya Shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League y’umunsi wa 5.
APR FC na Amagaju FC zari zandikiye FERWAFA zisaba ko hasuzumwa ibijyanye n’imisifurire y’imikino zakinnye ya Shampiyona.
APR FC yari yasabye tariki 27 Ukwakira ko hasuzumwa ibijyanye n’imisifurire ku mukino wa Shampiyona yanganyijemo na Kiyovu Sports 0-0 kuri Kigali Pelé Stadium ku wa 25 Ukwakira 2025
APR FC yavugaga ko yimwe penaliti ku ikosa ryakorewe Denis Omedi ndetse ikerekana kutavuga rumwe n’umusifuzi Rulisa Patience wasifuye uyu mukino ku ikarita ya kabiri y’umuhondo yahawe Ssekiganda Ronald bikamuviramo ikarita itukura.
Icyemezo cyafashwe na Komisiyo y’Imisifurire muri FERWAFA kuri iki kirego cya APR FC ni uko nyuma yo gusuzuma neza amashusho yasanze umusifuzi yarafashe ibyemezo bikwiye mu mukino.

Iki ni nacyo cyemezo cyafashwe ku mukino wahuje Rayon Sports na Amagaju FC wabaye tariki 24 Ukwakira 2025 kuri Kigali Pelé Stadium, umukino warangiye Rayon Sports itsinze igitego 1-0.
Amagaju FC yari yatanze ikirego asaba ko hasuzumwa ikarita y’umutuku yahawe myugariro wayo Rwema Amza ku munota wa 23 ku ikosa yarakoreye Aziz Bassane.
Komisiyo y’Imisifurire muri FERWAFA yemeje ko igendeye ku mashusho yafashwe no kuri raporo ya komiseri w’umukino bigaragara ko umusifuzi Kayitare David wasifuye uyu mukino yari hafi y’aho igikorwa cyabereye ndetse yakirebaga neza bityo ko yafashe umwanzuro ukwiye.

Ikibazo cy’imisifurire gikomeje gufata indi ntera muri Rwanda Premier League aho kugeza ubu abasifuzi 5 bamaze guhagarikwa bazira amakosa bakoze ku mikino itandukanye.
Abasifuzi bamaze guhagarikwa barimo Ishimwe Jean Claude “Cucuri”, Habumugisha Emmanuel na Mugabo Eric basifuye imikino y’umunsi wa kane ndetse na Kwizera Olivier na Mbonigena Séraphin basifuye umukino wa Bugesera FC na AS Muhanga w’umunsi wa 5 wa Shampiyona.
Rwanda Premier League irakomeza kuva kuri uyu wa kane tariki 30 Ukwakira 2025 hakinwa imikino y’umunsi wa 6.



