Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryatangaje ko ryashyize Mugabe Bonnie ku mwanya w’umunyamabanga mukuru asimbuye Mugisha Richard waruriho mu nziba cyuho.
Mu itangazo FERWAFA yasohoye kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Ugushyingo 2025 yanditse ko Mugabe azatangira imirimo ye tariki 1 Ukuboza 2025.
Mugabe afite uburambe n’ubuhanga mu miyoborere n’imicungire y’umupira w’amaguru kuva yatangirira mu itangazamakuru rya siporo, mu nshingano zitandukanye muri FERWAFA, ndetse no mu bunararibonye akuye mu mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi (FIFA).
FERWAFA yasoje yifuriza Mugabe ishya n’ihirwe mu mirimo ye mishya.
Mugabe yabaye muri FERWAFA imyaka 7 kuva muri 2013 kugeza muri 2020 asezera ubwo yarashinzwe amarushanwa.



