FERWAFA yahannye abandi basifuzi babiri

Komisiyo y’Imisifurire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA yahagaritse umusifuzi wo hagati Kwizera Olivier n’uwo ku ruhande Mbonigena SĂ©raphin basifuye umukino wa Shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League wahuje Bugesera FC na AS Muhanga kuri Sitade y’Akarere ka Bugesera.

Mu nama ya Komisiyo y’Imisifurire muri FERWAFA yateranye ku wa mbere tariki 27 Ukwakira 2025 hafatiwemo imyanzuro yo guhagarika aba basifuzi babiri kubera amakosa bakoze ku mukino w’umunsi wa 5 AS Muhanga yatsinzemo Bugesera FC igitego 1-0.

Amakosa Kwizera yakoze ni abiri muri uyu mukino nk’uko bigaragara mu ibaruwa yandikiwe Umuyobozi wa Bugesera:

  • Ku munota wa 20: Umuzamu wa AS MUHANGA yarenze urubuga rw’amahina, agarura umupira n’amaboko yombi. Komisiyo igendeye kuri raporo ya komiseri yasanze umukinnyi No 18 Hategekimana Bonheur (umuzamu wa AS Muhanga) yarakoze ikosa rya “Denying an Obvious Goal-Scoring Opportunity” (DOGSO) rihanishwa Direct free kick na Red card; ariko abasifuzi baretse umukino urakomeza ntakosa basifuye.
  • Ku munota wa 45+1: Umupira wakoze ku musifuzi ntiyahagarika umukino. Komisiyo igendeye kuri raporo ya komiseri yasanze umupira warakoze ku kaguru ku musifuzi umupira uri gukinwa, aho yagombaga guhagarika umukino agakurikiza uko amategeko abiteganya. Ariko yaretse umukino urakomeza havamo n’igitego cya AS Muhanga.

Komisiyo y’Imisifurire muri FERWAFA igendeye ku itegeko rigenga abasifuzi ryo muri 2019 yahise ifatira igihano Kwizera Olivier cyo guhagarikwa ibyumweru bitanu adasifura nk’uko amategeko abiteganya.

Kuri Mbonigena SĂ©raphin, Komisiyo imaze gusuzuma ikosa yakoze muri uwo mukino ryo kudafasha umusifuzi mu kumenya ko umunyezamu yakoreye umupira hanze y’urubuga rw’amahina, kandi biri mu nshingano ze, yahagaritswe ibyumweru bine nk’uko amategeko abiteganya.

Kwizera na Mbonigena babaye abandi basifuzi bahagaritswe kubera gusifura nabi kuva Shampiyona yatangira nyuma ya Ishimwe Jean Claude “Cucuri”, Habumugisha Emmanuel na Mugabo Eric.Â