DR Congo yatsinze Nigeria mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026

DR Congo yitwaye neza imbere ya Nigeria

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) yatsinze Nigeria kuri penaliti 4-3 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mukino wa nyuma w’imikino ya kamarampaka yo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizaba muri 2026.

Kuri iki cyumweru tariki 16 Ugushyingo 2025 DR Congo yatanye mu mitwe na Nigeria ku mukino wa nyuma w’imikino ya kamarampaka yo gushaka itike y’igikombe cy’isi, umukino watangiye saa tatu z’ijoro ku isaha y’i Kigali ubera kuri Complexe Sportif Prince Heritier Moulay El Hassan i Rabat muri Morocco.

Nigeria y’umutoza Éric Sékou Chelle yatangiye yitwara neza ibona igitego ku munota wa 3 w’umukino cyatsinzwe na Frank Onyeka, ntibyatinze kuko iki gitego cyaje kwishyurwa neza na Meschack Elia ku munota wa 32 nyuma y’umupira yarahawe na Cedrick Bakambu, amakipe yombi ajya kuruhuka ari igitego 1-1.

Mu gice cya kabiri Nigeria yagerageje kubona igitego gusa ubwugarizi bwa DR Congo buyobowe na kapiteni wayo Chancel Mbemba bwihagararaho neza umukino urangira ari igitego 1-1.

Hiyambajwe iminota 30 y’inyongera ngo amakipe yikiranure ariko n’ubundi habura ikipe yongera kunyeganyeza inshundura bituma hiyambazwa penaliti.

Muri penaliti niho DR Congo yatsindiye Nigeria nyuma yo kwinjiza penaliti 4 muri 6 yateye naho Nigeria yinjiza 3 muri 6 yateye.

Nigeria niyo yabanje gutera; Calvin Bassey wateye iya mbere, Moses Simon wateye iya kabiri na Semi Ajayi wateye iya 6 bose bazihushije naho abazitsinze ni Akor Adams, Bruno Onyemaechi na Chidera Ejuke.

Ku ruhande rwa DR Congo Samuel Moutoussamy wateye penaliti ya mbere na Axel Tuanzebe wateye penaliti ya 3 nibo bazihushije naho Noah Sadiki, Fiston Kalala Mayele, Michel Ange Balikwisha na Chancel Mbemba wateye penaliti ya nyuma y’intsinzi bose bazinjije.

Uyu mukino wanaranzwe n’imvururu mbere y’uko DR Congo itera penaliti ya nyuma zatangijwe n’umutoza wa Éric Sékou Chelle wafashe icupa ry’amazi agasagarira intebe y’abasimbura ya DR Congo.

Uyu mutoza w’umunya-Mali yasobanuye ko icyatumye asagarira intebe y’abasimbura ya DR Congo ariko yabonye bakora ibisa nk’imigenzo mu gihe cyo gutera penaliti zose rero byamuzengereje mu mutwe bigatuma arakara.

Éric Sékou Chelle yavuze ko bakoraga ibyo yise “Voodoo” aho bazunguzaga amacupa akibaza niba koko hari harimo amazi cyangwa ari ibindi byarimo.

Ni iki gikurikiyeho kuri DR Congo?

Nyuma y’uko DR Congo itsinze Nigeria bivuze ko ariyo izahagararira Afurika mu mikino ya kamarampaka mpuzamigabane, inter-confederation play-off izakinwa hagati ya tariki 23 na 31 Werurwe 2026 muri Mexico, ikazitabirwa n’amakipe y’ibihugu 6 aturutse ku migabane itandukanye.

Imigabane y’indi yamaze kubona amakipe y’ibihugu azayihagararira irimo Amerika y’Amajyepfo izahagararirwa na Bolivia na Oseyaniya izahagararirwa na New Caledonia.

Ntabwo haramenyekana amakipe 2 azahagararira umugabane w’Amerika ya Ruguru ndetse n’ikipe imwe izahagararira Aziya.

Aya makipe 6 y’ibihugu azashyirwa mu nzira 2 buri nzira irimo amakipe 3 hanyuma ikipe ebyiri zizitwara neza muri buri nzira nizo zizahita zibona itike y’igikombe cy’Isi.

DR Congo izahagararira Afurika iheruka mu gikombe cy’isi mu 1974 ari nayo nshuro yonyine yakitabiriye mu mateka yayo, icyo gihe yitwaga Zaire.