Ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) ishobora gukurwa mu rugendo rugana mu Gikombe cy’Isi cya 2026 nyuma yo gushinjwa gukinisha abakinnyi batujuje ibyangombwa.
Kuri uyu wa kabiri tariki 16 Ukuboza 2025 hongeye kuzamuka inkuru zivuga ko ikipe ya DR Congo kuri ubu ibura gutsinda umukino umwe gusa igahita ijya mu Gikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Mexique na Canada, inzozi zayo zishobora gushyirwaho akadomo igasimbuzwa ikipe y’igihugu ya Nigeria izira gukinisha abakinnyi batujuje ibyangombwa.
Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Nigeria (NFF), Mohammed Sanusi yabwiye Televiziyo Channels yo muri iki gihugu ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Nigeria ryamaze kwandikira Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, risaba ko hakorwa iperereza ku byangombwa bya bamwe mu bakinnyi bakiniye ikipe y’igihugu ya DR Congo mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.
Sanusi avuga ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri DR Congo ryanyuranyije n’amategeko yo muri iki gihugu avuga ko ntamunye-Congo wemerewe kugira ubwenegihugu bubiri, nyamara bamwe mu bakinnyi bakiniye DR Congo basanganwe n’Ubwenegihugu bw’ibindi bihugu byo mu Burayi.
NFF yanditse igira iti,”FIFA yemereye abakinnyi ba DR Congo gukina kuko amategeko yayo agenga abakinnyi bemerewe gukina atandukanye n’amategeko y’igihugu cya DR Congo. FIFA yemerera umuntu ufite ibyangombwa by’igihugu runaka (Passport) kuba yagikinira.”
Yakomeje igira iti,”FIFA yagushijwe mu mutego wo kwemerera aba bakinnyi gukina kuko ntabwo ari inshingano zayo mu kureba niba amategeko yo muri DR Congo yarubahirijwe. Nibyo koko FIFA yahawe ibyangombwa byabo bakinnyi ibemerera gukina ariko icyo tuvuga ni uko uburyo ibyo byangombwa babibonye butanyuze mu mucyo.”
Abakinnyi ba DR Congo bivugwa ko baba bataranyuze mu buryo buboneye bwo kubona ibyangombwa by’iki gihugu bari hagati ya batandatu (6) n’icyenda (9).
DR Congo niyo kipe yahagarariye umugabane w’Afurika mu mikino ya kamarampaka ya nyuma mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi (FIFA World Cup Inter-continental Playoffs), ikaba isigaje umukino umwe izahuramo n’ikipe izatsinda hagati ya Jamaica na New Caledonia.
Iyi ntambwe DR Congo yayigezeho nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya kamarampaka yo ku mugabane w’Afurika igatsinda Cameroun igitego 1-0 muri 1/2 ubundi igatsinda Nigeria ku mukino wa nyuma kuri penaliti 4-3 nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1.
Mu gihe DR Congo yabamwa n’aya makosa yahita ikorwa mu nzira yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi iherukamo mu 1974 igasimbuzwa ikipe y’igihugu ya Nigeria.


