Diogo Jota witabye Imana yari mu basimbura ba Liverpool

Diogo Jota yerekanwe ku rutonde rw'abasimbura ba Liverpool

Ikipe ya Eintracht Frankfurt yashyize nyakwigendera Diogo Jota mu bakinnyi babasimbura ba Liverpool ku mukino wa UEFA Champions League yatsinzwemo ibitego 5-1 mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki 22 Ukwakira 2025.

Eintracht Frankfurt yo mu Budage yari yakiriye Liverpool yo mu Bwongereza mu mukino w’umunsi wa gatatu muri UEFA Champions League kuri Sitade yayo Deutsche Bank Park.

Muri uyu mukino Eintracht Frankfurt yakoze igikorwa cyashimishije benshi ubwo yajyaga kwerekana abasimbura ba Liverpool ku nsakazamashusho (Screens) zo muri Sitade maze igashyiraho n’izina rya nyakwigendera Diogo Jota witabye Imana tariki 3 Nyakanga 2025 azize impanuka y’imodoka mu rwego rwo kumwunamira.

Urupfu rwa Diogo Jota rwashenguye benshi byatumye nk’ikipe ya Liverpool yakiniraga yemera guha umuryango we imishahara uyu mukinnyi yari kuzakorera yose ku masezerano yarasigaranye ndetse yamaze kubika nimero 20 aho ntawundi mukinnyi ushobora kuyambara muri Liverpool.

Diogo Jota yitabye Imana tariki 3 Nyakanga 2025 afite imyaka 28 azize impanuka y’imodoka, iyi mpanuka yamuhitanye ari kumwe n’umuvandimwe we Andre Silva nawe wakinaga umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga mu ikipe ya FC Penafiel yo mu kiciro cya kabiri muri Portugal.

Diogo Jota