Kuri iki cyumweru tariki 26 Ukwakira 2025 hakinwe isiganwa ry’amagare rigamije kuzamura impano z’abari hagati y’imyaka 11-18 rizwi nka Rwanda Youth Racing Cup 2025 agace karyo ka 9 (Episode 9), ni irushanwa ryakiniwe mu karere ka Bugesera kuri The Field of Dreams.
Iri rushanwa ngarukakwezi ntabwo ryabaye muri Nzeri 2025 kuko mu Rwanda hari harimo kubera Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025.
Abasiganwa barushanyijwe mu byiciro bitanu bitandukanye birimo Abatarengeje imyaka 11 (Pupilles), abatarengeje imyaka 13 (Benjamins/Benjamines), abatarengeje imyaka 15 (Minimes) b, abatarengeje imyaka 17 (Cadets/Cadettes) n’abatarengeje imyaka 19 (Boys/Girls), muri buri kiciro harimo abahungu n’abakobwa.
Mu batarengeje imyaka 19 bavutse hagati ya 2007 na2008 mu bahungu, Mugabo Jules ukinira Zipp Cyclint Team niwe wabaye uwa mbere akosheje isaha imwe, iminota 8 n’amasegonda 35 mu nshuro 30 bazengurutse, yakurikiwe na Irakoze Fagasoni na Natanziki William bombi bakinira Kayonza Cycling Club. Abasiganwa muri rusange bari 18.


Mu bakobwa, Akimana Donatha ukinira Ngarama Women Cycling Team niwe witwaye neza ka akoresheje iminota 58 n’amasegonda 3.96 mu nshuro 26 yazengurutse ari nawe wenyine wazisoje, yakurikiwe na Izabayo Emmacile na Uwizeyimana Uwase Ansile bombi bakinira Bugesera Cycling Club bazengurutse inshuro 25. Abasiganwa muri rusange bari 16.


Mu batarengeje imyaka 17 bavutse hagati ya 2009 na 2010 mu bahungu, Mukwende Fuad ukinira Les Amis Sportifs niwe wabaye uwa mbere akoresheje iminota 41 n’amasegonda 43.04 mu nshuro 18 yazengurutse, yakurikiwe na Nyamuberwa Christian bakinana na Intwali Reponse ukinira Cine Elmay Cycling Club. Abasiganwa muri rusange bari 27.


Mu bakobwa, Nishimwe Cynthia ukinira Ndabaga Women Cycling Team niwe wahize abandi akoresheje iminota 42 n’amasegonda 47.93 mu nshuro 16 yazengurutse, yakurikiwe na Niyibizi Joy na Ingabire Divine bombi bakinira Les Amis Sportifs. Abasiganwa muri rusange bari 10.


Mu kiciro cy’abatarengeje imyaka 15 bavutse hagati ya 2011-2012 mu bahungu, Byiringiro Mubaraka ukinira Zip Cycling Academy niwe wabaye uwa mbere akoresheje iminota 30 n’amasegonda 22.22 mu nshuro 12 yazengurutse, akurikirwa na Dusengimana Felicien na Ishimwe Sano Prince bombi bakinira Sina Cycling Club. Abasiganwa muri rusange bari 18.


Mu bakobwa, Agasaro Gloria ukinira Sina Cycling Club niwe wegukanye umudari wa zahabu akoresheje iminota 31 n’amasegonda 39.79 mu nshuro 12 yazengurutse, yakurikiwe na Jehovaire Liza ukinira Ndabaga Women Cycling Team na Mwamikazi Joy Cynthia ukinira Benediction Club. Abasiganwa muri rusange bari 17.


Mu batarengeje imyaka 13 bavutse hagati ya 2013 na 2014 mu bahungu, Munyaneza Gentil wa Nyabihu Cycling Team yahize abandi akoresheje iminota 19 n’amasegonda 3 mu nshuro 7 yazengurutse, akurikirwa na Igiraneza Thadee wa Sina Cycling Club na Sano Francis wa Zip Cycling Academy. Abasiganwa muri rusange bari 15.


Mu bakobwa batarengeje imyaka 13, Mutoni Alice ukinira Ndabaga Women Cycling Team yahize abandi akoresheje iminota 21 n’amasegonda 26.15 mu nshuro 7 yazengurutse, akurikirwa na Igiraneza Ogila na Kamikazi Kelia bombi ba Zip Cycling Academy bazengurutse inshuro 6. Abasiganwa muri rusange bari 12.

Mu batarengeje imyaka 11 bavutse hagati ya 2015 na 2016 mu bahungu, Gabirwa Mahirwe Heritier wa Zip Cycling Academy yahize abandi 17 yarahatanye nabo aba uwa mbere akoresheje iminota 15 mu nshuro 5 yazengurutse, yakurikiwe na Iradukunda Rodrigue wa Bugesera Cycling Club na Habumuremyi Nisemusa Lucky wa Sina Cycling Club.


Mu bakobwa, Uwamahoro Francoise wa Ndabaga Women Cycling Team yabaye uwa mbere akoresheje iminota 15 n’amasegonda 26.81 mu nshuro 5 yazengurutse, yakuriwe na Akumugisha Denise waje ku mwanya wa kabiri na Ingabire Jacqueline waje ku mwanya wa 3 bombi bakinira LWD Cycling Team. Abasiganwa bari 11.


Muri rusange abakinnyi bitabiriye Rwanda Youth Racing Cup barenga 120 bari hagati y’imyaka 11 na 18.



