Abanyarwandakazi Mwamikazi Jazila, Nirere Xaveline na Masengesho Yvonne babonye imidari ku munsi wa mbere wa Shampiyona y’Afurika y’Amagare, 2025 CAC Road Cycling African Championships iri kubera muri Kenya.
Kuri uyu wa kane tariki 20 Ugushyingo 2025 nibwo hatangiye Shampiyona y’Afurika y’amagare iri kubera Kwale muri Kenya.
Ku munsi wa mbere hakinwe Individual Time Trial aho buri mukinnyi aba asiganwa n’ibihe bye.
Ikiciro cy’abangavu batarengeje imyaka 19 (Women Junior) batangiye basiganwa ku ntera ya kilometero 14, umunyarwandakazi Masengesho Yvonne yabashije kwegukana umwanya wa gatatu arushwa amasegonda 31 na Kiros Kahsay Tsige wabaye uwa mbere ukomoka muri Ethiopia wakoresheje iminota 19 n’amasegonda 59.

Masengesho niwe munyarwanda gusa wahatanye muri iki kiciro mu basiganwa 13 baturuka mu bihugu 8.
Hakurikiyeho ikiciro cy’ingimbi zitarengeje imyaka 19 (Men Junior), muri iki kiciro basiganwe ku ntera ya kilometero 28.
Umunyarwanda waje hafi muri iki kiciro ni Ntirenganya Moise waje ku mwanya wa 5 arushwa amasegonda 43 n’umunya-Mauritius Hardy Tristan waje ku mwanya wa mbere akoresheje iminota 17 n’amasegonda 12.
Undi munyarwanda Ishimwe Brian wahatanye muri iki kiciro yarangirije ku mwnaya wa 16 mu basiganwe 28 baturuka mu bihugu 18 byo muri Afurika.
Mu kiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 23 (Women U23) nabo basiganwe ku ntera ya kilometero 28, umunyarwandakazi Mwamikazi Jazilla yabashije kwegukana umudari wa feza nyuma yo kurangiriza ku mwanya wa kabiri arushwa n’umunya-Algeria Houili Nesrine wabaye uwa mbere amasegonda 15.

Undi munyarwanda wagombaga guhatana muri iki kiciro ni Ntakirutimana Martha ariko ntiyigeze asiganwa bituma abasiganwa basigara ari 10 baturuka mu bihugu 7 bitandukanye byo muri Afurika.
Ikindi kiciro cyakinwe ni abahungu batarengeje imyaka 23 (Men U23) basiganwe ku ntera ya kilometero 28, umunyarwanda waje hafi muri iki kiciro ni Tuyizere Etienne warangirije ku mwanya wa 5 arushwa n’umunya-Afurika y’Epfo Dike Joshua wabaye uwa mbere amasegonda 55.
Undi munyarwanda wahatanye muri iki kiciro ni Niyonkuru Samuel warangirije ku mwanya wa 9 mu basiganwe 22 baturuka mu bihugu 14 byo muri Afurika.
Mu bagore bakuru (Women Elite) basiganwe ku ntera ya kilometero 28, umunyarwanda Nirere Xaverine yabashije kwegukana umudari wa Bronze muri iki kiciro nyuma yo kuba uwa gatatu arushwa amasegonda 57 n’umunya-Afurika y’Epfo Lucy Young wabaye uwa mbere akoresheje iminota 18 n’amasegonda 34.

Undi munyarwanda wahatanye muri iki kiciro ni Ingabire Diane wasoreje ku mwanya wa 5 mu basiganwe 10.
Mu bagabo bakuru (Men Elite) nabo basiganwe ku ntera ya kilometero 28, umunyarwanda waje hafi ni Nsengiyumva Shemu wasoreje ku mwanya wa 4 arushwa amasegonda 24 n’umunya-Afurika y’Epfo Downes Brandon wabaye uwa mbere akoresheje iminota 16 n’amasegonda 29.
Undi munyarwanda wahatanye muri iki kiciro ni Mugisha Moise wasoreje ku mwanya wa 7 mu basiganwe 30 baturuka mu bihugu 17 byo muri Afurika.
Shampiyona y’Afurika y’amagare irakomeza kuri uyu wa gatanu tariki 21 Ugushyingo 2025 hakinwa Mixed Relay mu bakuru n’abatarengeje imyaka 23 ku ntera ya kilometero 28.
Muri Mixed Relay ikipe iba igizwe n’abahungu 3 n’abakobwa 3, bose hamwe bakaba abakinnyi 6 bagakina basiganwa n’ibihe.
Abahungu babanza kugenda, umuhungu wa kabiri akirenga umurongo wo kurangirizaho n’abakobwa bahita bahaguruka bakabara ibihe by’igihe umukobwa wa kabiri yahagereye.
Ibindi byiciro bikinwa kuri uyu wa gatanu ni abangavu batarengeje imyaka 19 (Women Junior) basiganwa mu muhanda ku ntera ya kilometero 64.5 (Road race), abahungu bato (Men Youth) barasiganwa ku ntera ya kilometero 42 naho abakobwa bato (Women Youth) barasiganwa ku ntera ya kilometero 28.
Shampiyona y’Afurika y’amagare izasozwa ku cyumweru tariki 23 Ugushyingo 2025.


