Curaçaocyabaye igihugu cya mbere ku isi gito mu buso kibonye itike y’igikombe cy’isi nyuma yo kunganya na Jamaica 0-0 mu mukino wa nyuma w’itsinda H mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2026 ku mugabane w’Amerika y’Amajyaruguru-CONCACAF.
Jamaica y’umutoza Steve McClaren wanatojemo ikipe y’igihugu y’Ubwongereza hagati ya 2006-2007 yagiye gukina uyu mukino isabwa gutsinda Curacao kugira ngo ibone itike y’igikombe cy’isi iheruka gukina mu 1998.
Ibi ntiyabigezeho kuko umukino warangiye ari 0-0 ndetse Jamaica yari mu rugo yanabonye ikarita y’umutuku yahawe Jon Russell ku munota wa 89.
Curaçao itarifite umutoza wayo mukuru Dick Advocaat wari wasubiye iwabo mu Buholandi ku mpamvu z’umuryango yahise ibona itike yo kuzakina igikombe cy’isi mu buryo budasubirwaho nyuma yo kuyobora itsinda n’amanota 12, irusha inota rimwe Jamaica ya kabiri, Trinidad and Tobago yarifite amanota 9 naho Bermuda ntanota na rimwe ifite.
Curaçao yahise ica agahigo ko kuba aricyo gihugu gito cya mbere mu mateka y’umupira w’amaguru kibonye itike y’igikombe cy’isi, iki gihugu cy’ikirwa cyabonye ubwigenge mu 2010 kivanye mu maboko y’Ubuholandi gifite ubuso bwa km2 444, gituwe n’abaturage barenga ibihumbi 150,000.
Curaçao yaciye agahigo kari gafitwe na Iceland yagiye mu gikombe cy’isi cya 2018, Iceland ikaba ifite ubuso bwa km2 100,250 ndetse ituwe n’abarenga ibihumbi 400.
Mu gihe umutoza wa Curaçao, Dick Advocaat yazajyana n’iyi kipe y’igihugu mu gikombe cy’isi azahita aca agahigo ko kuba ariwe mutoza wa mbere ufite imyaka myinshi uzaba utoje igikombe cy’isi, Advocaat azaba afite imyaka 78 mu gihe uwarufite aka gahigo ari Otto Rehhgel watoje Ubugereki muri 2010 afite imyaka 71.
Muri 2015 Curaçao yari ku mwanya wa 150 ku rutonde rwa FIFA ariko kuri ubu igeze ku mwanya wa 82.


