Cristiano Ronaldo yishimiye gusangira na Perezida Donald Trump

Cristiano Ronaldo n'umugore we Georgina RodrĂ­guez barikumwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika Donald Trump

Kizigenza mu mupira w’amaguru Cristiano Ronaldo yagaragaje ko yishimiye bikomeye gusangira na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump muri White House.

Mu butumwa Cristiano Ronaldo yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram yagize ati,”Mwakoze cyane Nyakubahwa Perezida (Donald Trump) ku bw’ubutumire bwanyu n’uburyo mwatakiriye n’umufasha wanyu (First Lady Melania Knauss Trump) nge n’umugore wange w’ahazaza Georgina RodrĂ­guez. Buri umwe muri twe afite icyo yatanga, kandi niteguye kugira uruhare rwange mu gukangurira abakibyiruka kubaka ahazaza hagizwe n’umurava, gukora inshingano no guharanira amahoro.

Donald Trump avuga ko kuri Ronaldo, yavuze ko umuhungu we ari umufana ukomeye wa Ronaldo.

Cristiano Ronaldo yaherukaga kumvwa mu ruzinduko rwo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri 2016.

Muri iki gihugu Ronaldo yanahagiriye ibirego kuko yigeze gushinshwa n’umukobwa witwa Kathryn Mayorga wavugaga ko Ronaldo yamufashe ku ngufu muri 2009 mu mujyi wa Las Vegas.

Ibi birego Ronaldo yarabihakanye muri 2018 ndetse muri 2019 imanza zirekera kumukurikirana kuko habuze ibimenyetso bifatika.

Cristiano Ronaldo yari mu banyacyibahiro batumiwe na Perezida Donald Trump mu musangiro wabaye mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki 18 Ugushyingo 2025 muri White House.

Biteganyijwe ko ikipe y’igihugu ya Portugal izakina n’ikipe y’igihugu ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika umukino wa gicuti muri Werurwe 2026, mu gihe uyu mukino wakwemezwa na Ronaldo akawukina, uzaba ari umukino we wa mbere akiniye muri iki gihe kuva muri 2014.

Iki gihugu kiri muri 3 bizakina imikino y’igikombe cy’isi hamwe na Mexico na Canada kandi Portugal ya Critstiano Ronaldo nayo izagikina bivuze ko mu buryo budasubirwaho azakinira muri iki gihugu umwaka utaha.

Mu bandi banyacyubahiro bari bitabiriye uyu musangiro barimo igikomangoma Mohammad bin Salman uyoboye Saudi Arabia kuri ubu.

Bimwe mu byo Mohammad bin Salman yifuza gukora kuri ubu yanaganiriyeho na Perezida Trump ni ukubaka igihugu cya Saudi Arabia kinjiza amafaranga avuye mu bukerarugendo na siporo aho kuba ku mavuta (Oil) gusa.

Mu bandi bari bahari ni umuherwe uri mu bambere ku isi Elon Musk, umuyobozi w’uruganda rwa Apple, Tim Cook ruzwiho gukora ibikoresha by’ikoranabuhanga birimo telefone za iPhone zikoreshwa n’abatari bake ku isi ndetse na Perezida wa FIFA Giovanni Vincenzo Infantino.

Abanyacyubahiro batumiwe na Donald Trump mu musangiro wabaye ku wa kabiri