Kizigenza Cristiano Ronaldo yabonye ikarita ya mbere y’umutuku mu ikipe y’igihugu ya Portugal mu myaka 22 amaze ayikinira mu mukino iyi kipe yatsinzwemo na Ireland ibitego 2-0.
Kuri uyu wa kane tariki 13 Ugushyingo 2025 imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2026 ku mugabane w’Iburayi yakomezaga aho mu itsinda F ikipe y’igihugu ya Ireland yari yakiriye Portugal kuri Aviva Stadium mu mukino w’umunsi wa 5.
Portugal yariyobowe na kapiteni wayo Cristiano Ronaldo yagiye gukina uyu mukino isabwa gutsinda igahita ibona itike yo kuzakina igikombe cy’isi ariko ntabwo yabigezeho kuko ahubwo yatsinzwe ibitego 2-0.
Ibitego bya Ireland byatsinzwe na Troy Parrott byombi ku munota wa 17 no ku munota wa 45.
Cristiano Ronaldo yaje kubona ikarita y’umutuku ku munota wa 61 nyuma yo gukubita inkokora myugariro wa Ireland Dara O’Shea ubwo Portugal yatakaga izamu ishaka kwishyura ibitego bibiri yari yamaze gutsindwa.
Ronaldo yakoze iri kosa ku munota wa 59 maze umusifuzi w’umunya-Sweden wari wasifuye uyu mukino, Glenn Nyberg abanza kumuha ikarita y’umuhondo mbere y’uko kuri VAR bamuhamagara akabona gutanga ikarita y’umutuku.
Iyi karita y’umutuku Ronaldo yahawe izatuma asiba umukino wa nyuma wo gushaka itike y’igikombe cy’isi Portugal izakiramo Armenia ku Cyumweru tariki 16 Ugushyingo saa kumi z’umugoroba, Portugal yari yatsinze ibitego 5-0 mu mukino ubanza.
Kugeza ubu Portugal iyoboye itsinda F n’amanota 10, ikurikirwa na Hungary ifite amanota 8, Ireland yahise igira amanota 7 naho Armenia niyo ya nyuma muri iri tsinda ifite amanota 3.
Cristiano Ronaldo yakinnye umukino we wa mbere mu ikipe y’igihugu ya Portugal tariki 20 Kanama 2003 afite imyaka 18 y’amavuko, kuva icyo gihe amaze gukinira Portugal imikino 226, atsinda ibitego 143.
Ikarita y’umutuku yabonye ku mukino wa Ireland yabaye iya mbere abonye yambaye umwambaro wa Portugal.


