Bruno Ferry yatangajwe nk’umutoza mushya wa Rayon Sports 

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje umufaransa w’imyaka 58, Bruno Ferry nk’umutoza mushya ugiye gusimbura umunya-Tunisia Afhamia Lotfi. Biteganyijwe ko agera mu Rwanda kuri uyu wa kane tariki 18 Ukuboza 2025.

Kuri uyu wa gatatu tariki 17 Ukuboza 2025 Rayon Sports yatangaje Bruno Ferry nk’umutoza mushya nyuma y’iminsi byari bimaze bivugwa ko ariwe mutoza mushya w’iyi kipe yambara uburu n’umweru.

Bruno Ferry yatoje andi makipe atandukanye yo muri Afurika arimo Azam FC na AS Vita Club baheruka gutandukana. Agiye kuba umutoza mukuru wa Rayon Sports, akazungirizwa na Lomami Marcel nawe wamaze kugera muri iyi kipe ndetse wakoresheje imyitozo kuva ku wa mbere w’iki cyumweru.

Bruno Ferry yakinnye umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga, akaba yarakinaga nk’umuzamu. Yakiniye amakipe atandukanye y’iwabo mu Bufaransa harimo na Paris FC kuri ubu ikina ikiciro cya mbere.

Bruno Ferry abaye undi mutoza w’Umufaransa ugiye gutoza Rayon Sports nyuma ya Julien Mette uhaheruka umwaka ushize wa 2024.

Bruno Mette yari yageze muri Rayon Sports muri Mutarama 2024, ayivamo muri Kamena 2024 ishampiyona irangiye.