Umutoza wahoze utoza UGB yagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Basketball nyuma yo gutandukana na Cheick Sarr.
Murenzi azungirizwa Sunny Niyomugabo watozaga Patriots BBC, Kenny Gasana na Mugabe Aristed bose bakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda.
Aba nibo batoza bazajyana u Rwanda mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi izaba kuva tariki 27 Ugushyingo kugeza tariki 30 Ugushyingo muri Tunisia.
Murenzi wagizwe umutoza mukuru w’ikipe y’u Rwanda yari umutoza wungirije kuva muri 2021 ndetse yafashije iyi kipe kwegukana umwanya wa gatatu mu Gikombe cy’Afurika cya 2023.
U Rwanda ruri mu itsinda C aho ruri kumwe na Tunisie izakira iyi mikino, Nigeria na Guinea.
Amakuru avuga ko abatoza bashya b’ikipe y’igihugu bazicarana mu mpera z’iki Cyumweru kugira ngo bahamagare abakinnyi bagomba kwifashishwa muri iyi mikino.



