Ikipe ya Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Cup 2025 nyuma yo gutsinda APR BBC amanota 76-74, izahura na REG BBC yasezereye Kepler BBC iyitsinze amanota 75-58.
Kuri uyu wa gatatu tariki 1 Ukwakira 2025 muri Petit Stade i Remera habereye imikino ibiri ya 1/2 mu gikombe cya Rwanda Cup 2025 kiri gukinwa ku nshuro yacyo ya kabiri.
Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba APR BBC ifite igikombe giheruka yatangiye ikina na Tigers BBC, umukino warangiye Tigers itsinze APR BBC amanota 76-74.
Ikishatse Herve yitwaye neza muri uyu mukino atsinda amanota 27, akora rebounds 12, atanga imipira 2 yavuyemo amanota.

Ikipe ya APR BBC yakinnye uyu mukino idafite benshi mu bakinnyi bayo basanzwe ari inkingi za mwamba kuko uretse Uwitonze Justin wari kapiteni, Israel Otobo na Habineza Shaffi basanzwe bakina mu ikipe ya mbere, abandi bakinnyi bose ni abo mu ikipe y’abato.
Uyu mukino urangiye hahise hakurikiraho umukino wahuje REG BBC na Kepler BBC, uyu mukino warangiye REG BBC itsinze Kepler amanota 75-58 biyiha kugera ku mukino wa nyuma ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.
Shyaka Olivier niwe witwaye neza muri uyu mukino atsinda amanota 25, akora rebounds 12, atanga umupira umwe wavuyemo amanota.

Kuri uyu wa gatanu tariki 3 Ukwakira harakinwa imikino ibiri ishyira akadomo kuri Rwanda Cup y’uyu mwaka, APR BBC izakina na Kepler BBC mu guhatanira umwanya wa gatatu naho Tigers BBC ikine na REG BBC ku mukino wa nyuma.
Umukino w’umwanya wa gatatu uzatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba naho umukino wa nyuma utangire saa mbiri n’igice z’umugoroba, imikino yombi izabera muri Petit Stade i Remera.
Rwanda Cup ni igikombe kiri gukinwa ku nshuro yacyo ya kabiri, ikipe yegukanye iki gikombe biyiha itike yo guhagararira u Rwanda mu mikino y’Akarere ka Gatanu (Zone V).


