Ndizeye Ndayisaba Dieudonné “Gaston” usanzwe ari kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yasinye amasezerano y’umwaka umwe akinira APR BBC nyuma yo kuva muri Club MAS yo muri Maroc yaramazemo umwaka umwe.
Gaston yaherukaga gukina mu Rwanda muri 2024 ubwo yari mu ikipe ya Patriots BBC, icyo gihe yafashije iyi kipe kugera ku mukino wa nyuma mu mikino ya kamarampaka n’ubwo yaje gutakaza igikombe cyegukanwe na APR BBC.
Gaston yari yavuzwe muri Tigers BBC ariko baza kutumvikana kuko iyi kipe itemeraga kuzamurekura akajya gukina BAL, iyi ngingo yahise yoroha mu biganiro na APR BBC kuko iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda yo izakina imikino ya BAL.
Gaston usanzwe azwiho ubuhanga mu gutsinda amanota atatu yatangiriye urugendo rwo gukina basketball mu ikipe ya IPRC Kigali muri 2015, nyuma y’imyaka ibiri yahise yerekeza muri Patriots BBC ari naho yagiriye ibihe byiza nk’umukinnyi kuko no muri 2019 yatwaye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda (MVP).
Gaston yatwaranye na Patriots BBC ibikombe bitatu bikurikirana bya Shampiyona y’u Rwanda muri 2018, 2019 na 2020, yakinanye n’iyi kipe BAL ya 2021 ndetse muri 2022 akina BAL ari mu ikipe ya REG BBC.
Mu mpera za 2024, Gaston yakiniye ikipe ya Kriol Star yo muri Cape Verde mu mikino ya Road to BAL 2025 yabereye muri Libya na Kenya mbere yo kwerekeza muri club MAS yo muri Maroc.