Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umukino wa bastketball yerekeje muri Libya mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki 17 Ugushyingo 2025 aho igiye kwitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi izabera muri Tunisia.
Biteganyijwe ko u Rwanda ruzakina imikino 3 ya gicuti n’ikipe y’igihugu ya Libya izakinwa tariki 20, 21 na 23 Ugushyingo 2025 mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi izabera muri Tunisia kuva tariki 27 Ugushyingo kugeza tariki 30 Ugushyingo 2025, imikino yose izabera muri Salle Multidisciplinaire de Radès.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ishobora no gukina indi mikino ya gicuti gusa kuri ubu imikino itatu ya Libya niyo yamaze kwemezwa.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umutoza Murenzi Yves yisanze mu itsinda C aho iri kumwe na Nigeria, Guinea na Tunisia.
Mu yandi matsinda, itsinda A ririmo Cameroon, Sudan y’Epfo, Libya na Cape Verde; itsinda B ririmo Senegal, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Madagascar na CĂ´te d’Ivoire naho mu itsinda D harimo Mali, Angola, Uganda na Misiri.
Muri buri tsinda hazazamuka amakipe 3, abe amakipe 12 ubundi agabanywe mu yandi matsinda abiri y’amakipe 6.
Amakipe 3 yo mu itsinda A azajya mu itsinda rimwe n’amakipe 3 yo mu itsinda C hanyuma amakipe 3 yo mu itsinda B ajye mu itsinda rimwe n’amakipe 3 yo mu itsinda D.
Muri aya matsinda ya kabiri, amakipe 2 ya mbere azahita abona itike y’igikombe cy’isi cya 2027, hanyuma amakipe azaba aya gatatu azishakamo indi kipe imwe izajya mu gikombe cy’isi, ahite aba amakipe 5.


