Ikipe ya APR WBBC na REG WBBC zihagarariye u Rwanda mu mikino y’Igikombe gihuza amakipe y’abaye aya mbere iwayo mu kiciro cy’abagore ku mugabane w’Afurika, FIBA Women’s Basketball League Africa 2025 zarenze amatsinda zigera muri 1/4 cy’irangiza.
Kuri uyu wa kane tariki 10 Ukuboza 2025 APR WBBC yakinnye umukino wa nyuma wo mu itsinda C ibasha gutsinda CNSS yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amanota 89 kuri 66.
APR WBBC yageze kuri iyi ntsinzi ibifashijwemo n’umunya-Senegal Yacine Diop watsinze amanota 24, akora rebounds 11, atanga imipira 3 yavuyemo amanota (Assists), yiba umupira inshuro 3 (Steals) ndetse akora blocks 2 muri uyu mukino.
Mu bandi bakinnyi bitwaye neza ku ruhande rwa APR muir uyu mukino barimo Kierstan Bell watsinze amanota 18, Italee Lucas na Kamba Diakite batsinze amanota 14 ndetse na uwizeye Assouma watsinze amanota 12.
Gutsinda uyu mukino byatumye APR irangiza imikino y’amatsinda ari iya kabiri mu itsinda C n’amanota 5, irushwa inota rimwe na ASC Ville de Dakar yo muri Senegal ya mbere muri itsinda, CNSS yarangirije ku mwanya wa gatatu n’amanota 4 nayo biyiha gukomeza mu kiciro gikurikiyeho nk’ikipe yatsinzwe neza naho Brave Hearts BBC yo muri Malawi yabaye iya nyuma muri iri tsinda nyuma yo gutsindwa imikino yose.

APR iteye iyi ntambwe nyuma y’uko na REG WBBC yari yabanje kuyitera kuri uyu wa gatatu itsinda Friend’s Basketball Association yo muri Ivory Coast mu mukino wa nyuma w’itsinda A amanota 81 kuri 53.
REG yakomeje ari iya kabiri n’amanota 5, irushwa inota rimwe na Al Ahly yo mu Misiri inota rimwe ndetse ikarusha Sporting Clube de Luanda yo muri Angola inota rimwe, iyi kipe yo muri Angola yakomeje mu kiciro gikurikiyeho nk’ikipe yatsinzwe neza naho ikipe yabaye iya nyuma muri iri tsinda ni Friend’s Basketball Association yatsinzwe imikino yose.

Mu itsinda B amakipe abiri niyo yakomeje mu kiciro gikurikiyeho ariyo Ferroviario de Maputo yo muri Mozambique ifite igikombe giheruka yazamutse ari iya mbere n’amanota 6, Kenya Ports Authority (KPA) yazamutse ari iya kabiri n’amanota 5, naho First Bank Basketball Club yo muri Nigeria na FAP yo muri Cameroon ntabwo zabashije gukomeza.
Nyuma y’imikino y’amatsinda, amakipe atabashije gukomeza mu kiciro gikurikiyeho azakina hagati yayo ahatanira gushaka umwanya mwiza hagati y’umwanya wa 5-12.
Amakipe 8 yakomeje muri 1/4 arakorerwa urutonde, hanyuma ikipe ya mbere izakina n’ikipe ya 8, iya kabiri ikine n’iya 7, iya gatatu ikipe n’iya 6, naho iya 4 ikine n’iya 5, bivuze ko APR na REG zizamenya ikipe zizakina nazo mu kiciro gikurikiyeho nyuma yo kumenya uko urutonde rw’amakipe 8 ruhagaze.
Imikino ya FIBA Women’s Basketball League Africa 2025 iri kubera i Cairo mu Misiri muri Abdullah Al-Faisal Hall kuva tariki 5 Ukuboza, ikazasozwa tariki 14 Ukuboza 2025.


