AS Kigali yabonye ubuyobozi bushya buyobowe na Rindiro Jean Chrysostome

Rindiro Jean Chrysotstome yatorewe kuba Perezida wa AS Kigali

AS Kigali yabonye ubuyobozi bushya nyuma y’uko Shema Fabrice wayiyoboraga abaye Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA.

Kuri iki cyumweru tariki 23 Ugushyingo 2025 habaye inama y’inteko rusange idasanzwe ya AS Kigali yabereye mu Cyumba cy’inama ku biro by’Umujyi wa Kigali kuva saa 10:00 z’amanywa.

Igikorwa nyamukuru cyari giteganyijwe muri iyi nama ni amatora y’inzego z’ubuyobozi za AS Kigali. Iyi kipe ikaba yariyobowe na Dr. Rubagumya Emmanuel by’agateganyo.

Amatora yarangiye yemeje Rindiro Jean Chrysosteme nka Perezida mushya wa AS Kigali asimbuye Dr. Shema Ngoga Fabrice wabaye Perezida wa FERWAFA.

Rindiro yarasanzwe ari muri komite ngenzuzi ya AS Kigali kuva muri 2020 ubwo haherukaga gukorwa amatora.

Kankindi Anne-Lise Alida yatorewe kuba visi Perezida wa AS Kigali naho Habanabakize Fabrice atorerwa kuba umunyamabanga mukuru wa AS Kigali.

Abandi batowe ni Habiyakare Chantal watorewe kuba umubitsi, Harinditwari Jonathan watorewe kuba umujyanama mu bya tekiniki na Sangano Yves watorewe kuba umujyanama mu by’amategeko.

Perezida Rindiro yavuze ko gahunda ihari nyuma yo gutorwa ari ukuza mu makipe 4 ya mbere muri uyu mwaka w’imikino, hanyuma mu mwaka utaha AS Kigali igashaka igikombe cya Shampiyona.

Nyuma y’uko iyi komite itowe, yatangiye itanga ibyishimo ku bakunzi ba AS Kigali aho iyi kipe yatsinze Rayon Sports ibitego 2-0 ndetse Perezida Rindiro yahise yizeza abakinnyi ko agahimbazamusyi kabo gakubwa inshuro 3 mu rwego rwo kubashimira ku bw’iyi ntsinzi ikomeye.

Komite nshya ya AS Kigali