APR FC yababariye Mamadou Sy na Dauda Yussif

Mamadou Sy na Dauda Yussif babariwe

APR FC yatangaje ko yababariye Mamadou Sy na Dauda Yussif bari barahanwe kubera imyitwarire mibi, kuri ubu bakaba basanze bagenzi babo mu mwiherero.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 31 Ukwakira nibwo APR FC yashyize hanze itangazo ryemeza ko abakinnyi Dauda Yussif na Mamadou Sy bahawe imbabazi nyuma y’uko basabye imbabazi ku makosa bakoze.

Aba bombi bakoze amakosa yo gusohoka mu mwiherero wa APR FC badasabye uruhushya ubwo iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda yariri mu Misiri aho yari yagiye gukina na Pyramids FC umukino wo kwishyura wo mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League.

Uyu mukino wabaye tariki 5 Ukwakira 2025 warangiye Pyramids FC itsinze APR FC ibitego 3-0 ndetse ihita iyisezerera ku nshuro ya gatatu yikurikiranya aya makipe ahurira mu ijonjora rya CAF Champions League.

Aba bakinnyi bombi ntabwo bagaragaye muri uyu mukino kubera amakosa bari bakoze, ibi byabangamiye gahunda z’umutoza kuko bombi bari mu bakinnyi 11 bagombaga kubanza mu kibuga nk’uko APR FC yabitangaje mu itangazo yasohoye.

Nyuma y’inama ya komite ishinzwe imyitwarire ya APR FC yabaye kuri uyu wa kane tariki 30 Ukwakira yanitabiriwe n’umuyobozi mukuru wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa wari indorerezi, hafashwe umwanzuro wo kubabarira aba bakinnyi bombi bari bamaze iminsi bakurira mu ikipe y’abato ya APR FC.

Dauda Yussif na Mamadou Sy bahawe imbabazi nyuma y’uko bemeye amakosa bakoze ndetse bagasaba imbabazi, kuri ubu bakaba basanze bagenzi babo mu mwiherero wo kwitegura umukino w’umunsi wa 6 wa Shampiyona y’u Rwanda iyi kipe izakirwamo na Rutsiro FC kuri Sitade Umuganda mu karere ka Rubavu kuri uyu wa gatandatu tariki 1 Ugushyingo 2025.

Itangazo APR FC yashyize ahagaragara