Antino Jackson yagiye muri Tigers BBC avuye muri APR BBC

Antino Jackson yerekeje muri Tigers BBC

Umunyamerika ariko ukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Antino Alverazes Jackson w’imyaka 29 yasinyiye ikipe ya Tigers BBC amasezerano y’imyaka ibiri (2) avuye muri APR BBC.

Antino yaramaze umwaka umwe muri APR BBC kuko yari yarayigezemo mu Ukwakira 2024 avuye muri REG BBC, icyo gihe yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.

Antino ukina nka Point guard yagiye muri APR BBC kugira ngo izamukoreshe mu mikino ya Basketball Africa League (BAL) nyuma y’uko yari yatwaye Shampiyona y’u Rwanda gusa byaje kurangira atagiye ku rutonde rw’abakinnyi bagombaga gukinira APR BBC muri iri rushanwa nyafurika.

N’ubwo atari mu bakinnyi bakiniye APR BBC muri BAL, Antino yagize uruhare rukomeye mu gutwara igikombe cya Shampiyona y’uyu mwaka muri APR BBC.

Antino yerekeje muri Tigers BBC iherutse kwegukana Rwanda Cup 2025 byayihaye kuzahagararira u Rwanda mu mikino y’Akarere ka Gatanu (Zone 5).