Amiss Cedric yasabye imbabazi nyuma yo guhagarikwa na Kiyovu Sports 

Rutahizamu w’umurundi Amiss Cedrick yasabye imbabazi ku myitwarire mibi avugwaho nyuma y’uko ikipe ye ya Kiyovu Sports imwambuye igitambaro cya kapiteni, ikanamuhagarika imikino 2 adakina.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yandikiwe Amis Cedric, yashyizweho umukono na Perezida w’Umuryango Kiyovu Sports, Nkurunziza David yerekana ko ayo makosa yayakoze ku mukino wahuje Kiyovu na Gasogi United wabaye ku wa 21 Ugushyingo (11) 2025 ndetse no ku mukino yakinnye n’ikipe ya Al Merrikh wabaye ku wa 24 Ugushyingo (11) 2025.

Ibaruwa yandikiwe Amis Cédric imuhagarika

Ubuyobozi bwa Kiyovu bwavuze ko muri iyo mikino, Cedric yafashe igitambaro cy’ubukapitani (brassard) akakijugunya hasi imbere y’umutoza, abayobozi b’ikipe, bagenzi ndetse n’abafana, kandi ko imyitwarire nk’iyo idakwiye ku mukinnyi w’umunyamwuga kandi uyobora abandi mu kibuga.

Amis Cédric yasabye imbabazi nyuma yo guhagarikwa ndetse avuga ko umujinya ariwo wamuteye kugira iyo myitwarire.

Amis Cédric yasabye imbabazi kubera imyitwarire mibi yatumye ahagarikwa

N’ubwo Cédric yahanwe ariko yasabwe gukomeza kwitabira imyitozo nk’ibisanzwe nk’uko amasezerano ye abiteganya.