Amavubi ntazakina imikino ya gicuti kubera amikoro

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryatangaje ko ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” itazakina imikino ya gicuti mu kiruhuko giteganywa na FIFA cy’amakipe y’ibihugu (International Break) kubera ibibazo by’amikoro.

Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru w’agateganyo akaba na Visi Perezida ushinzwe tekinike muri FERWAFA, Mugisha Richard ubwo yaganiraga n’igitangazamakuru cyo mu Rwanda B&B Kigali.

Yagize ati, “Nta mukino wa gicuti witwa ngo ni uw’ikipe y’igihugu utegurwa, impamvu zabiteye ni nyinshi ariko wenda izo navugamo z’ingenzi ni uko twasanze mu igenamigambi Minisiteri ikora nayo igendeye ku igenamigambi rya federasiyo, twasanze nta mukino wa gicuti wari warateganyijwe mu kwa 11 (Ugushyingo).”

Uretse kuba Amavubi atazakina imikino ya gicuti, Bwana Mugisha yavuze ko umutoza yifuje guhamagara abakinnyi bakina mu gihugu imbere bakazakora imyitozo y’iminsi 4 hagati ya tariki 13 Ugushyingo kugeza 17 Ugushyingo 2025.

Mugisha yongeyeho ko hari amakipe yari yasabye gukina imikino ya gicuti arimo Comoros, Namibia na Sénégal.