Marina yatunguranye asangiza abamukurikira amashusho yerekana imiterere y’umubiri we, bituma benshi bacika ururondogoro.
Aya mashusho bigaragara ko Marina yifatiye mu cyumba iwe, agaragaza imiterere ye hakaba n’aho anyuzamo agakurura umushumi w’ikariso yari yambaye.
Ubwo amashusho yendaga kurangira Marina yazamuye umupira we yerekana imiterere yo mu gituza cye.
Ni amashusho yasamiwe hejuru n’abakurikira uyu mukobwa, bamwe bamushimira uko asigaye ateye nubwo hari abandi bamugaragazaga nk’uri guta umuco.
Uwitwa Emelyne Cadette yagize ati “Dushimire Imana ko iyi mpeshyi yaguyemo imvura naho ubundi sinzi tu.”
Undi wiyise Twizeyimana9508 we yagaragaje ko Marina ibyo ari gukora ari kubiterwa n’agahinda gakabije. Ati “Marina depression iramuhitana.”
Uwiyise Kantevava we yagaragaje ko ibyo Marina yakoze ari uguta umuco, ati “Ariko abakobwa b’Abanyarwandakazi bakomeje guta umuco.”
Ku rundi ruhande hari abandi batandukanye bagaragaje Marina nk’umukobwa wahinduye imiterere ye ndetse uyu munsi uteye neza.
Ibi bije nyuma y’igihe havugwa inkuru z’uko uyu mukobwa yaba aherutse gukoresha ‘plastic surgery’ agamije guhindura imiterere ye.