Amakipe 3 yo muri Sudan yemerewe gukina Rwanda Premier League

Mu buryo budasubirwaho Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryemeye ubusabe bw’amakipe atatu yo muri Sudan yasabye gukina Shampiyona y’u Rwanda y’uyu mwaka, Rwanda Premier League.

Amakipe yemerewe gukina Rwanda Premier League ni Al Merrikh SC, Al Hilal SC na El Ahli SC Wad Medani.

Aya makipe 3 aje asanga andi makipe 16 yo mu Rwanda yarasanzwe akina Shampiyona, bivuze ko amakipe ahise aba 19.

Mu itangazo FERWAFA yasohoye yavuze ko ifatanyije na Rwanda Premier Leageu bemereye aya makipe yo muri Sudan azakina Shampiyona ariko hakaba hategerejwe umugisha w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF.

FERWAFA yongeyeho ko ingengabihe irimo n’aya makipe irashyirwa hanze na Rwanda Premier League.

Uretse kuba aya makipe yemerewe gukina imikino ya Shampiyona gusa yemerewe no kuba yakina imikino y’Igikombe cy’Amahoro mu gihe yabishaka.

FERWAFA yemereye amakipe 3 yo muri Sudan gukina muri Shampiyona y’u Rwanda