Afurika y’Epfo iri mu itsinda rimwe n’Amavubi mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi yatewe mpaga

Teboho Mokoena ukina mu kibuga hagati yatumye Afurika y'Epfo iterwa mpaga

Ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo izwi nka Bafana Bafana yatewe mpaga n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) izira gukinisha umukinnyi utari wemerewe gukina.

Afurika y’Epfo yakoze aya makosa ku mukino w’umunsi wa gatanu mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi wabaye tariki 21 Werurwe 2025 warangiye itsinze Lesotho ibitego 2-0.

Icyo gihe yakinishije umukinnyi wo mu kibuga hagati Teboho Mokoena warufite amakarita abiri y’umuhondo ataragombaga kumwemerera gukina umukino wa Lesotho nk’uko amategeko ya FIFA agenga imyitwarire mu ngingo yayo ya 19 abigarukaho no mu ngingo ya 14 mu mategeko agenga amarushanwa yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.

Kurenga kuri aya mategeko byatumye Afurika y’Epfo iterwa mpaga y’ibitego 3-0 ndetse ikurwaho amanota atatu, inacibwa amande y’ibihumbi 10 by’amafaranga akoreshwa mu Busuwisi (10,000 Swiss Francs), ni akabakaba miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibihano Afurika y’Epfo yahawe byatumye urutonde rw’amakipe rw’itsinda C mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi ruhinduka kuko Benin yahise iyobora, Afurika y’Epfo ifata umwanya wa kabiri zinganya amanota 14, Nigeria n’u Rwanda zinganya amanota 11, Lesotho yahise igira amanota 9 naho Zimbabwe ikomeza kuba iya nyuma mu itsinda ifite amanota 4.

Itsinda C mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi nyuma y’uko Afurika y’Epfo ikuweho amanota atatu, igaterwa mpaga

Hasigaye imikino ibiri yo mu itsinda mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Mexique na Canada umwaka utaha wa 2026, iyi mikino izaba mu Ukwakira 2025.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” izakina na Benin tariki 10 Ukwakira 2025 i Kigali, ubundi ikine na Afurika y’Epfo tariki 14 Ukwakira muri Afurika y’Epfo.