Myugariro wa Paris Saint Germain w’umunya-Morocco Achraf Hakimi yegukanye igihembo cy’umukinnyi w’umunyafurika mwiza w’umwaka mu bihembo ngarukamwaka bitangwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF.
Achraf Hakimi yegukanye iki gihembo ahigitse umunya-Misiri ukinira Liverpool Mohamed Salah na rutahizamu w’umunya-Nigeria ukinira Galatasaray Victo Osimhen.
Hakimi yegukanye iki gihembo nyuma yo gufasha ikipe ye ya Paris Saint Germain kwegukana ibikombe UEFA Champions League, shampiyona y’Ubufaransa, Igikombe cy’igihugu cy’Ubufaransa n’Igikombe cya kiruta ibindi cya UEFA.
Hakimi yafashije ikipe y’igihugu ya Morocco kubona itike y’igikombe cy’isi cya 2026, yabaye umunya-Morocco wa mbere watsinze igitego ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League ndetse aba umunyafurika wa 7 wafashije kubikora.
Kuva muri Mutararama kugeza mu Ukwakira 2025 amaze gutsinda ibitego 9, yatanze imipira 11 yavuyemo ibitego mu ikipe ya Paris Saint Germain na Morocco byose ubiteranyije.
Hakimi yageze i Rabat muri Morocco muri Universite Mohmemed VI Polytechnique ahatangiwe ibi bihembo kuri uyu wa gatatu tariki 19 Ugushyingo 2025 acumbagira kuko yagize imvune izatuma agaruka mu kibuga mu mpera z’Ukuboza uyu mwaka.

Umunya-Morocco waherukaga kweguakana iki gihembo ni Mustapha Hadji wakegukanye mu 1998 naho myugariro waherukaga kukegukana ni Bwanga Tshimen wakegukanye mu 1973, bivuze ko hari hashize imyaka 52 ntamyugariro wegukana iki gihembo.
Mu ijambo rya Hakimi nyuma yo kwegukana iki gihembo yagize ati,”Ni ibyagaciro kuri nge gutsindira igihembo nk’iki. Iki gihembo si icyange, ahubwo n’icyabahungu n’abakobwa barota kuzaba abakinnyi bo muri Afurika. Ndetse no ku bantu bose banyizereyemo kuva nkiri umwana ko nshobora kuzavamo umukinnyi wabigize umwuga. Abo bose ndashaka kubashimira.”
Hakimi siwe munya-Morocco wenyine wegukanye igihembo kuko n’umukinnyi mwiza w’umwaka mu bagore yabaye Ghizlane Chebbak ukina nka rutahizamu mu ikipe ya Al Hilal SFC yo muri Arabie Saoudite naho umuzamu w’umwaka mu kiciro cy’abagabo yabaye Yassine Bounou nawe ukinira Al Hilal.
Umukinnyi ukiri muto mwiza w’umwaka yabaye Othmane Maamma ukinira Watford mu bagabo naho mu bagore aba Doha El Madani ukinira AS Far Rabat y’iwabo muri Morocco.

Mu bindi bihembo byatanzwe, umutoza w’umwaka yabaye Bubista utoza ikipe y’igihugu ya Cape Verde wakoze akazi gakomeye ko kugeza iyi kipe y’igihugu mu gikombe cy’isi cya 2026 izaba ikina ku nshuro yayo ya mbere ndetse yayihesheje itike yo kuzakina igikombe cy’Afurika kiri mu Ukuboza 2025.

Fiston Kalala Mayele ukinira Pyramids FC yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka mu makipe yo muri Afurika (Men Interclub Player of the Year). Mayele wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yegukanye iki gihembo nyuma yo gufasha Pyramids FC kwegukana CAF Champions League ariwe watsinze ibitego byinshi muri iri rushanwa.

Umunya-Nigeria ukinira ikipe ya Brigton & Hove Albion, Chiamaka Nnadozie yahembwe nk’umunyezamu mwiza w’umwaka mu bagore ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.

Ikipe y’umwaka yabaye Pyramids FC yo mu Misiri, ikipe y’igihugu y’umwaka mu bagabo iba Morocco y’abatarengeje imyaka 20 naho ikipe y’igihugu y’umwaka mu bagore iba Nigeria.

Umusifuzi w’umwaka yabaye umunya-Somalia Omar Abdulkadir mu basifura hagati, mu basifura ku ruhande aba umunya-Djibouti Liban Abdoulrazack mu bagabo naho mu bagore umusifuzi w’umwaka yabaye shamirah Nabadda w’umugande usifura hagati, usifura ku ruhande aba umunya-Senegal Tabara Mbodji.
Perezida wa Kenya, William Ruto, uwa Tanzania Samia Suluhu Hassan na Perezida wa Uganda Yoweri Museveni bahawe igihembo nk’abagize uruhare mu iterambere ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’Afurika (Outstanding Achievement Award).
Ibi bihugu 3 nibyo byakiriye imikino ya CHAN ndetse biteganyijwe ko aribyo bizakira imikino y’Igikombe cy’Afurika kizaba muri 2027.
Ibirori byo gutanga ibi bihembo byitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Perezida wa FIFA, Giovanni Vincenzo Infantino na Perezida wa CAF Patrice Tlhopane Motsepe ari nabo bashyikirije igihembo Achraf Hakimi ndetse n’abandi bayobozi barimo Perezida wa Paris Saint Germain Nasser bin Ghanim Al-Khelaifi.


