Abofisiye 75 barangije amasomo y’imiyoborere y’ingabo n’izindi nshingano zo mu biro (Junior Command and Staff Course) yaramaze ibyumweru 22 abera mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama mu karere ka Musanze.
Kuri uyu wa gatanu tariki 25 Ukwakira 2025 nibwo habaye umuhango wo gusoza amasomo ku mugaragaro wayobowe n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi.
Abofl;DF), babiri ba Polisi y’u Rwanda (RNP), na babiri b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) bagize Icyiciro cya 25.
Aya masomo yahaye ba ofisiye ubumenyi bw’ingenzi, ubumenyingiro n’ubushobozi bikenewe kugira ngo bitware neza nk’abayobozi b’ingabo n’abakora mu biro mu bibazo by’umutekano bikomeje guhindagurika. Aya masomo kandi yabafashije kwagura imyumvire no kongera ubushobozi mu miyoborere n’imicungire y’inzego z’umutekano.
Mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Vincent Nyakarundi yashimiye abasoje amasomo ku ntsinzi ikomeye bagezeho, ababwira ko “amasomo mwize yabateguye kuba abayobozi bashoboye, bagira uruhare mu guhanga ibisubizo, bafite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo bishya, kandi bazana imbaraga nshya n’ibitekerezo bishya mu ngabo.”
Yabasabye gukomeza gukora mu buryo bwihuse, kongera ubushobozi n’ubunyamwuga bikenewe kugira ngo babashe gutsinda umwanzi uwo ari we wese ndetse no kwitegura kuzahangana n’ibibazo bibategereje.
Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, Brig Gen Andrew Nyamvumba, yashimye abasoje amasomo ku murava, imyitwarire myiza n’ubufatanye bagaragaje mu gihe cy’amasomo y’ibyumweru 22. Yabasabye gukomeza uwo muco wo gukora cyane, kurangwa n’ikinyabupfura n’ubunyamwuga mu nshingano zabo zibategereje, kandi bagakomeza umuhate n’ubwitange bagaragaje mu gihe cy’amasomo.
Uyu muhango wo gusoza amasomo witabiriwe n’abasirikare bakuru mu Ngabo z’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda, abafasha, ababyeyi, inshuti n’abavandimwe b’abasoje amasomo, abayobozi b’amadini n’abayobozi bo mu Ntara y’Amajyaruguru.



