Komisiyo y’imisifurire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA yafashe umwanzuro wo guhana abasifuzi batatu bazira kuzifura nabi ku mikino ibiri ya Shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League.
abasifuzi bahanwe barimo Ishimwe Jean Claude uzwi nka Cucuri usifura mu kibuga hagati na Mugabo Eric usifura ku ruhande basifuye umukino wahuje APR FC na Mukura VS&L ndetse na Habumugisha Emmanuel usifura ku ruhande wasifuye umukino Gasogi United yanganyijemo na Rayon Sports ibitego 2-2.
Ishimwe Jean Claude “Cucuri” yahagaritswe ibyumweru bibiri adasifura nk’uko amategeko abiteganya kubera ko yakoze ikosa ryo kudatanga ikarita y’umuhondo yari kuba ari iya kabiri ku mukinnyi no17 wa APR FC wari guhita ahabwa ikarita itukura.
Ibi byabaye mu mukino wahuje APR FC na Mukura VS&L aho myugariro wa APR FC Niyigena Clement warufite ikarita y’umuhondo yakoreye ikosa Hakizimana Zuberi ryatumye uyu mukinnyi wa Mukura atabasha no gukomeza umukino.
Undi musifuzi wo kuri uyu mukino wahanwe ni Mugabo Eric wasifuye ku ruhande, uyu musifuzi yahagaritswe ibyumweru bine adasifura nk’uko amategeko abiteganya azira gukora ikosa ryitwa “Decision technique incorrecte infuencant le resultat du match” aho yanze igitego cya Mukura cyo ku munota wa 86 yerekana ko umukinnyi wa Mukura yari yaraririye kandi atari ibyo.
Igitego cya Mukura cyanzwe cyari gitsinzwe na Boateng Mensah cyari icyo kwishyura dore ko uyu mukino wanarangiye APR FC itsinze Mukura igitego 1-0.
Umusifuzi wa gatatu wahanwe ni Habumugisha Emmanuel wasifuye ku ruhande mu mukino w’umunsi wa gatatu wa Rwanda Premier League wahuje Gasogi United na Rayon Sports.
Habumugisha yahagaritswe ibyumweru bine adasifura nk’uko amategeko abiteganya azira gukora ikosa rya “Decision technique incorrecte infuencant le resultat du match” aho Komisiyo ishinzwe imisifurire muri FERWAFA igendeye ku mashusho ifite yasanze harabayemo kwibeshya ku gitego cya Gasogi United cyanzwe ku munota wa 89 kuko ntakurarira kwarimo.
Ibi bihano byahawe abasifuzi byashyizwe ahagaragara binyuze mu itangazo rya Komisiyo y’Imisifurire muri FERWAFA aho ryasojwe rigira riti,”Ibyavuye mu mukino ntabwo bihinduka nk’uko biteganywa n’amategeko agenga Rwanda Premier League mu ngingo yayo ya 8 agaka ka 2. Ingingo ivuga ibyerekeye kwemeza ibyavuye mu mukino.”
Iri tangazo rikomeza rigira riti,”Turamenyesha abakunzi ba ruhago ko FERWAFA irimo kuvugurura amategeko y’imisifurire mu Rwanda yo muri 2019 kugira ngo agendane n’igihe.”
Iri tangazo risoza ryizeza gushimangira ubunyangamugayo, kongera ubushobozi bw’abasifuzi no gukurikiza amategeko n’amabwiriza agenga imisifurire.
Rwanda Premier League irakomeza kuri guhera kuri uyu wa gatanu tariki 24 Ukwakira 2025 kugeza ku Cyumweru tariki 26 Ukwakira 2025 hakinwa umunsi wa gatanu.