Ikipe ya Rayon Sports yo mu Rwanda yasezerewe na Singida Black Stars yo muri Tanzania mu ijonjora rya mbere rya CAF Confederations Cup iyitsinze ku giteranyo cy’ibitego 3-1.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 27 Nzeri 2025, Sindiga Black Stars yari yakiriye Rayon Sports kuri Azam Complex mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere muri CAF Confederations Cup, umukino watangiye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku isaha y’i Kigali.
Singida yagiye kwinjira muri uyu mukino ifite impamba y’igitego kimwe kuko mu mukino ubanza wabereye kuri Kigali Pelé Stadium i Kigali mu Rwanda wari warangiye itsinze Rayon Sports igitego 1-0.
Umutoza Afamhia Lofti wa Rayon Sports yatangiye umukino yahinduye uburyo bw’imikino ava ku buryo yarasanzwe akina bwa ba myugariro batatu, abo mu kibuga batanu n’abataka babiri maze ajya ku gukinisha ba myugariro bane, abo mu kibuga bane n’abataka babiri.

Rayon Sports yatangiranye inyota yo gushaka igitego, mu gihe Singida yakiniraga inyuma cyane yiharira umupira ubundi igacungira ku mipira yihuta igana ku izamu (Contre attaque) byanayibyariraga uburyo bwo kubona igitego ariko ntibubyaze umusaruro.
Inyota y’igitego ya Rayon Sports yaje gushira ku munota wa 37 imazwe na Tambwe Ngongo Gloire ku mupira yarahawe na Habimana Yves maze Rayon Sports iyibora umukino n’igitego 1-0, ku giteranyo byari bibaye igitego 1-1.
Ibyishimo bya Rayon ntabwo byarambye kuko ku munota wa 44 ikipe ya Singida yahise yishyura igitego yarimaze gutsindwa, igitego cyishyuwe neza na Idriss Diomande, amakipe yagiye kuruhuka ari igitego 1-1 gusa ku giteranyo cy’ibitego byari ibitego 2 bya Singida kuri 1 cya Rayon.
Mu gice cya kabiri, Singida yihariye umupira cyane ariko ikanyuzamo igashaka n’uburyo yabona igitego cya kabiri kugeza ubwo yabonye koruneri maze bayiteye umupira uza neza mu maboko y’umuzamu Pavelh Ndzila wa Rayon Sports aho abantu bose babonaga agiye kuwufata byoroshye.
Bitunguranye, umupira wanyuze Pavelh mu myanya y’intoki maze usanga Anthony Trabi ahagaze neza ahita atsinda igitego cya kabiri cya Singida ku munota wa 57 cyahise gishyira iherezo ku nzozi za Rayon zo gukomeza mu kiciro gikurikiyeho, umukino warangiye ari ibitego 2-1.
N’ubwo Pavelh yakoze amakosa yavuyemo igitego cya kabiri gusa yagize umukino mwiza muri rusange kuko yagiye akuramo imipira yashoboraga kubyara ibitego ku ruhande rwa Singida.
Singinda yahise isezerera Rayon ku giteranyo cy’ibitego 3-1, ikomeza mu kiciro gikurikiyeho.
Singida izahura n’ikipe izakomeza hagati ya Flambeau du Centre yo mu Burundi na Al Akhdar yo muri Libya.
Umukino ubanza warangiye Flambeau du Centre itsinze ibitego 2-1, kuri iki Cyumweru hari umukino wo kwishyura saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku isaha y’i Kigali.


