Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen Muhoozi Kainrugaba yasabye Abanyarwanda kujya kuruhukira mu gihugu cye mu cyumweru gitaha
ubwo bazaba bizihiza ku nshuro ya 31 intsinzi y’urugamba rwo kwibohora igihugu.
Ndetse kandi Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) iherutse gutangaza ikiruhuko ku munsi w’ubwigenge tariki ya 1 Nyakanga n’uwo kwibohora tariki ya 4 Nyakanga, isobanura ko tariki ya 2 n’iya 3 Nyakanga na ho yatanze ikiruhuko rusange.
Bisobanuye ko mu cyumweru gitaha, abakozi bazakora tariki ya 30 Kamena gusa, bazasubire mu kazi tariki ya 7 Nyakanga 2025 nyuma y’ikiruhuko rusange.
Mu butumwa buri mu rurimi rw’Ikinyarwanda Gen Muhoozi yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yagize ati “Nshuti bavandimwe b’Abanyarwanda, mu gihe mwegereje iminsi mikuru ijyanye no #Kwibohora31 n’ibiruhuko biri imbere, ndabatumira n’umutima wanjye wose, muze mudusure hano mu Bugande.”
Gen Muhoozi yibukije Abanyarwanda ko imipaka ifunguye kandi ko muri Uganda ari amahoro, abasaba kuzajya kwishimana n’abavandimwe, basure inshuti n’imiryango.
Ati “Imipaka irafunguye, amahoro ni yose. Muze mwishime n’abavandimwe, musure inshuti n’imiryango, mwidagadure mu gihugu cyanyu, muhagurukane n’umunezero n’akanyamuneza. Uganda ni iyanyu, murisanga iwanyu. Mbifurije ibiruhuko byiza. Imana ibarinde.