Joriji Baneti yari atunze ibya Mirenge wo ku ntenyo ku buryo mu murenge wose abantu bamwubahaga kubera ubukungu bwe. Umunsi umwe hakenerwa umuyobozi mu murenge wo kuyobora urugaga rw’abikorera (PSF) maze Joriji agirirwa ikizere nk’uwikorera kandi utunze byinshi. Nuko umuyobozi w’umurenge (Gitifu) amutumizaho agira ngo amubwira inkuru nziza:
JORIJI: Mwaramutse Gitifu!
GITIFU: Mwaramutse neza!
JORIJI: Abana bansanze mu rugo bambwira ko munkeneye
GITIFU: Yego ni byo turagukeneye
JORIJI: Ni amahoro se?
GITIFU: Yego ni amahoro! Twashakaga uyobora urugaga rw’abikorera mu murenge wacu none twahisemo wowe
JORIJI: (Yitera hejuru) Reka da! Shwi! Nge mundeke kuko sinjya mbasha kwikorera dore navunitse igikano.