Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Intwari 2026 nyuma yo gutsinda AS Kigali ibitego 3-0.
Kuri uyu wa gatatu tariki 28 Mutarama 2026 kuri Kigali Pelé Stadium habereye umukino wa 1/2 w’Igikombe cy’Intwari wahuje APR FC na AS Kigali.
Aya makipe yahuye nyuma y’uko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ritangaje ko amakipe 4 ya mbere muri Shampiyona y’umwaka ushize nyuma y’imikino ibanza ariyo azakina Igikombe cy’Intwari 2026 nyuma y’uko kigiye gukinwa imikino ibanza itararangira.
Ni muri urwo rwego APR FC yari iya kabiri muri Shampiyona yahuye na AS Kigali yari iya gatatu naho Rayon Sports yari iya mbere muri Shampiyona y’umwaka ushize mu mikino ibanza izahura na Police FC.
Mu mukino wo kuri uyu munsi watangiye saa 15:00 watangiye ikipe ya APR FC ikina neza kurusha AS Kigali ndetse igerageza gutera amashoti ya kure binyuze ku bakinnyi bayo barimo Ruboneka Jean Bosco na Seidu Dauda Yussif.
Igice cya mbere cyarangiye APR FC na AS Kigali zinganya 0-0.
Mu gice cya kabiri n’ubundi APR FC yakomeje kuyobora umukino cyane ndetse ku munota wa 60 ibona igitego cya mbere cyatsinzwe na Hakim Kiwanuka ku ishoti yatereye hafi y’umurongo w’urubuga rw’amahina nyuma yo gucenga ba myugariro ba AS Kigali.
APR FC yakinaga neza yongeye kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na William Togui ku munota wa 65 nyuma y’umupira mwiza yarahawe na Hakim Kiwanuka.
AS Kigali yahise icika intege nyuma yo gutsindwa ibitego bibiri ndetse yongera gutsindwa igitego cya gatatu ku munota 78 cyatsinzwe na Ruboneka Jean Bosco nyuma y’umupira mwiza yarahawe na Niyigena Clement.
APR FC yarangije umukino iwutsinze ku bitego 3-0 bya AS Kigali ndetse ihita igera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Intwari.
Kuri uyu wa kane tariki 29 Mutarama 2026 Rayon Sports irakina na Police FC kuri Kigali Pele Stadium saa 15:00 zishakamo ikipe igomba guhurira ku mukino wa nyuma na APR FC.


