Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umukino wa basketball Murenzi Yves yatangaje urutonde rw’abakinnyi 12 azifashisha mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi igiye kubera muri Tunisia kuva kuri uyu wa kane tariki 27 Ugushyingo kugeza tariki 30 Ugushyingo 2025.
Murenzi Yves azaba yungirijwe na Munyandamutse Sunny, Gasana Kenneth Wilson na Mugabe Aristide.
Mu bakinnyi 12 u Rwanda ruzakoresha harimo n’umunyamerika w’imyaka 26 David Joseph McCormark ukina nka pivot wemeye gukinira u Rwanda uherutse gusanga bagenzi be muri Tunisia, uyu akaba asanzwe akinira ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage nyuma yo gukurira muri Kansas University.
Abandi bakinnyi bari kuri uru rutonde barimo Furaha Cadeau De Dieu, Muhizi Prince, Bruno Shema, Trey Sinze Twa, Prince Tokoza Twa, Jean Jacques Wilson Nshobozwaboyosenumukiza, Kenny Manzi, kapiteni Ndayisaba Ndizeye Dieudonne, Chandelier Twizeyimana Cyiza Nshuti, Steven Hagumintwari na Emile Galois Kazeneza.

U Rwanda ruri mu itsinda C hamwe na Nigeria, Guinea na Tunisia, ruzatangira urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2027 kuri uyu wa kane tariki 27 Ugushyingo rukina na Guinea saa tatu z’ijoro.
U Rwanda ruzakurikizaho umukino wa Tunisia tariki 29 Ugushyingo rusoze rukina na Nigeria tariki 30 Ugushyingo 2025.



