Perezida w’agateganyo wa AS Kigali, Dr. Rubagumya Emmanuel yandikiye Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB arutabaza ngo rukemure ibibazo biri muri iyi kipe.
Mu ibaruwa Dr Rubagumya yandikiye RGB yagaragaje ko iyi kipe ifite ibibazo bikomeye birimo imyenda y’abakozi, imyenda ya Banki, imyenda ya RSSB n’imyenda ya RRA.
Yagize ati, “Muyobozi,
Tubandikiye tubamenyesha ko Ubuyobozi bwa AS Kigali bwari bwatumiye Inama y’Inteko rusange yagombaga kuba kuwa 23/11/2025. Nyuma yo kubona ibibazo byagaragaye birimo ibikurikira:
1. Imyenda yabakozi ba AS Kigali irenga Miliyoni ijana na mirongo itatu (130.000.000 Frws).
2. Umwenda wafashwe muri Banki ya Kigali bitazwi umaze kugera kuri Miliyoni mirongo icyenda (90.000.000 Frws).
3. Umwenda wa RSSB utazwi neza kuko ubu dufite gusa uwo kugeza muri 2020 muza gusanga kumugereraho w’iyi baruwa, kuva Bwana Shema Ngoga Fabrice yayobora AS Kigali ntanamwe yigeze yishyura Ubwiteganyirize bw’Abakozi.
4. Umwenda wa RRA nawo utazwi neza kuko nta Declaration kuva 2018 kugeza 2025.
Nyuma y’aho, Ubuyobozi bwasigaye mu nshingano uwayoboraga equipe agiye kuyobora FERWAFA, bubonye ko hari ibibazo bikomeye twafashe icyemezo cyo gusubika Inama, hakabanza hagakorwa ubugenzuzi bwimbitse ku bibazo bihari kugira ngo amatora azabe byarasobanutse hanyuma hakabaho gukora ihererekanya bubasha risobanutse.
Muyobozi, mu gihe Bwana Shema Ngoga Fabrice yayoboraga ikipe, inama z’Inteko Rusange, Komite Nyobozi, Igenzura ndetse na Nkemura mpaka n’izabaye uko bikwiye, ibi byagize ingaruka zikomeye ku miyoborere ya Equipe.
Muyobozi, nyuma yo gusubika Inama yagombaga kuba 23/11/2025 abashakaga kujyaho ngo bazibangatanye ibimenyetso by’amakosa yakozwe mbere, begereye Ubuyobozi bw’Umujyi bushinzwe sociale babumvishako babafasha kujya kubuyobozi bwa equipe bidakurikije amategeko kuko babahamagarire abayobozi b’imirenge igize umujyi wa kigali bitoranya mo umwe ayobora inteko rusange aranabotesha dutungurwa no kumva comite nshya ya equipe yishyizeho itujije ikintu na kimwe mumategeko agenga equipe, tukaba dusaba ko mwazadufasha gukemura ibibazo kuko tubona gukorera mu mwuka nkuyu bizaduteza ibibazo bikomeye ndetse iyo comite tutazi ikimara kujyaho yagiyeyo aho dukorera yiinjira kugahato bahindura cellule
Ibyo byose bituma haba urujijo kuko hasa nahari Komite Nyobozi Ebyiri “2” kandi twebwe iyo yashyizweho binyuranyije n’amategeko ntituyemera.”




