Cristiano Ronaldo azakina igikombe cy’isi ntanzitizi z’ikarita y’umutuku

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA yanzuye ko ikarita y’umutuku yahawe Cristiano Ronaldo ku mukino Portugal yatsinzwemo na Ireland itazamubuza gukina umukino wa mbere w’igikombe cy’Isi kuko yasibye umukino umwe wasabwaga.

Tariki 13 Ugushyingo 2025 Ireland yakiriye Portugal mu mukino w’umunsi wa 5 w’itsinda F mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Mexique na Canada.

Portugal yariyoboye iri tsinda yasabwaga gutsinda uyu mukino igahita ibona itike gusa ntibyayikundiye kuko yawutsinzwe ibitego 2-0 ndetse kapiteni wayo Cristiano Ronaldo abona ikarita y’umutuku ku munota wa 61 nyuma yo gukubita inkokora myugariro wa Ireland Dara O’Shea.

Iyi karita y’umutuku yatumye Ronaldo asiba umukino wa nyuma w’amatsinda Portugal yatsinzemo Armenia ibitego 9-1 bikayihesha itike yo kuzakina igikombe cy’isi.

Ronaldo yari yahanishijwe imikino 2 adakina kubera iyi karita y’umutuku yabonye bivuze ko yari kuzatuma asiba n’umukino wa mbere mu gikombe cy’Isi.

Mu masa 24 ashize FIFA yamenyesheje Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Portugal ko Ronaldo agomba gusiba umukino umwe (Ariwo yasibye wa Armenia) aho kuba imikino ibiri nk’uko byari bimeze, bivuze ko Ronaldo azakina umukino wa mbere w’igikombe cy’isi ntanzitizi.