Ikipe ya Al Merreikh yo muri Sudan yakinnye umukino wayo wa mbere muri Shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League, itangira itsinda Kiyovu Sports ibitego 2-0.
Kuri uyu wa mbere tariki 24 Ugushyingo 2025 Al Merreikh yatangiye urugendo rwayo muri Rwanda Premier League yakirwa na Kiyovu Sports kuri Kigali Pelé Stadium saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Uyu mukino wasifuwe na Twagirumukiza Abdoul warangiye Al Merreikh y’umutoza Darko Novic itsinze Kiyovu Sports ibitego 2-0 byatsinzwe na Daouda Ba ku munota wa 68 na Mohamed Teya ku munota wa 87.
Abafana ba Al Merreikh bari bitabiriye uyu mukino batanze ubutumwa bwo gushimira u Rwanda aho bari bafite icyapa cyanditseho ngo “Thank you Rwanda” aribyo kuvuga ngo “Warakoze Rwanda”.
U Rwanda rwemeye kwakira amakipe abiri yo muri Sudan yemererwa gukina Shampiyona nyuma y’uko muri Sudan hamaze imyaka 2 hari umutekano mucye bituma hadakinwa Shampiyona.
Indi kipe yo muri Sudan izakina Shampiyona y’u Rwanda ni Al Hilal SC Omdurman, iyi yo izatangira urugendo rwayo muri Shampiyona ku wa gatatu tariki 26 Ugushyingo 2025 yakira Police FC kuri Sitade Amahoro.



