Umuvu w’amarira y’abafana ba Rayon Sports wongeye gutemba i Kigali

Rayon Sports yagaritswe na AS Kigali

Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe na AS Kigali ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 8 wa Shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League kuri Kigali Pele Stadium, uba umukino wa kabiri wikurikiranya itsindwa muri Shampiyona.

Kuri iki cyumweru tariki 23 Ugushyingo 2025 Rayon Sports yakiriye AS Kigali saa 15:00.

Rayon Sports nk’ikipe yaherukaga gutsindwa na mukeba wayo APR FC ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa 7 wakiniwe kuri Sitade Amahoro yasabwaga bikomeye gutsinda kugira ngo ibashe kwiyunga n’abafana bayo.

Yatangiye umukino ishaka uburyo bwo gufungura amazamu nk’aho ku munota wa 24 Tony Kitoga yagerageje gutera mu izamu ariko umupira ukanyura ku ruhande rw’izamu, nyuma gato na Adama Bagayogo yagerageje ishoti rya kure ariko umupira ufatwa neza n’umuzamu wa AS Kigali Niyonkuru Kanuma Pascal.

AS Kigali yatangiranye impinduka mu gice cya kabiri, Tuyisenge Arsene asimburwa na Dushimimana Olivier ‘Muzungu’.

N’ubundi mu gice cya kabiri Rayon Sports yatangiye ariyo yataka cyane ibona uburyo butandukanye ariko ikananirwa kububyaza umusaruro harimo nk’aho Benedata Janvier yatakaje umupira ariko Adama Bagayogo arobye umuzamu umupira uca hejuru y’izamu.

AS Kigali itari yigaragaje cyane yatangiye gukina nayo isatira izamu rya Rayon Sports mu buryo bukomeye byaje no kuvamo ikosa ryakorewe Rudasingwa Prince inyuma y’urubuga rw’amahina mu ruhande rw’iburyo. Kufura yatewe neza na Ntirushwa Aime, umupira awuha Nshimiyimana Tharcisse wahise atera mu izamu rya Rayon anyeganyeza inshudura z’umuzamu Mugisha Yves ku munota wa 70.

Abakinnyi 11 ba AS Kigali babanje mu kibuga

AS Kigali yongeye kunyeganyeza inshundura za Rayon Sports ku munota wa 85 nyuma ya koruneri yatewe neza na Ntirushwa Aime usanga Dushimimana Olivier ‘Muzungu’ ahagaze neza ahita atsinda igitego cya kabiri.

Umukino warangiye Rayon Sports igaritswe na AS Kigali, uba umukino wa gatatu iyi kipe yambara uburu n’umweru itsinzwe muri Shampiyona nyuma yo gutsindwa na Police FC na APR FC.

Umutoza Haruna Ferouz wa Rayon Sports ntiyabanje mu kibuga abakinnyi batanu basanzwe babanzamo aribo umuzamu Pavelh Ndzila, myugariro akaba na kapiteni Serumogo Ali n’abakinnyi bo mu kibuga hagati barimo Tambwe Gloire, Bigirimana Abedi na Niyonzima Olivier ‘Seif’.

Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

Nyuma y’umukino Haruna yasobanuye ko impamvu yo kutababanzamo kwa Pavelh ndzila ari uburyo bwo gukora impinduka naho ku ruhande rwa Serumogo, Seif, Tambwe na Abedi yavuze ko batabanjemo kubera uburwayi.

Uyu mukino wababaje bikomeye abafana ba Rayon Sports ku buryo hari na bamwe barahiriye kutazasubira ku kibuga kureba iyi kipe.

Nyuma y’umunsi wa 8, Rayon Sports yahise yisanga ku mwanya wa 4 n’amanota 13, ntagitego na kimwe yizigamye.

Rayon Sports izasubira mu kibuga ku wa gatandatu tariki 29 Ugushyingo 2025 yakirwa na Gicumbi FC kuri Kigali Pele Stadium saa 15:00.

Undi mukino wa shampiyona y’u Rwanda wakinwe kuri iki cyumweru warangiye Mukura VS yari yakiye AS Muhanga kuri Sitade Kamena itsindiwe mu rugo ibitego 2-1.

Ibitego bya AS Muhanga byatsinzwe na Twizerimana Onesme ku munota wa 6 na Shingiro Honore ku munota wa 21, igitego cya Mukura cyatsinzwe na Joseph Sackey ku munota wa 18.

AS Muhanga yarimaze imikino 20 idatsinda ibitego 2 muri Shampiyona y’u Rwanda, yaherukaga kubikora muri 2021.

Iyi mikino ibiri niyo yashyize akadomo ku mikino ya Shampiyona y’umunsi wa 8.

Urutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda nyuma y’umunsi wa 8