Rwanda Premier League yashyize hanze ingengabihe y’imikino y’amakipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda y’uyu mwaka wa 2025-26.
Ku ngengabihe ivuguruye yatangajwe Al Merrikh izatangira imikino ya Shampiyona yakirwa na Kiyovu Sports ku wa mbere tariki 24 Ugushyingo 2025 kuri Kigali Pele Stadium, ikine umukino wayo wa kabiri ku wa kane tariki 27 Ugushyingo 2025 yakirwa na Bugesera FC saa cyenda z’umugoroba kuri Sitade y’Akarere ka Bugesera.
Ku ruhande rwa Al Hilal SC izatangira imikino ya Shampiyona yakira Police FC kuri Sitade Amahoro ku wa gatatu tariki 26 Ugushyingo 2025.

Iyi ngengabihe ivuguruye y’imikino ya shampiyona isohotse nyuma y’uko Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF ihaye umugisha icyifuzo cy’aya makipe 2 yo muri Sudani kuba yakina Shampiyona y’u Rwanda y’uyu mwaka.
AHO WAREBA INGENGABIHE IVUGURUYE YA RPL 2025-26: https://t.co/O9MXcDidj3


